Emmanuel Senga
Rwigara Diane afite urukundo runyuranye kure n’urwo abanyarwanda bavuga. Mwibuke ko yageze kuvuga ko yarwanyije abo Leta yitaga ibipinga, kuri facebook yarahinduye amazina. Ariko nta cyaha yigeze akora, kuko nawe ukeka ko hari abantu babangamiye ubutegetsi ukunda, wagerageza kubamagana.
Aha yerekanaga urukundo yari afitiye abari baravukijwe ukwishyira ukizana mu gihugu cyabo. Ubu rero amaze kubona ko yanibeshye kuri ubwo butegetsi, akomeje kugaragaza urukundo afitiye noneho abavanwa ku isi n’ubwo butegetsi, ahereye ku bacikacumu.
Hari ababibonamo ngo kubogamira ku bwoko bwe, nyamara si byo, kuko yasobanuye impamvu yatumye ari bo aheraho: kuba abanyarwanda bakiri mu minsi ijana y’icyunamo, no kuba nyuma yo kuvuga ko igihano cy’urupfu ndetse no guhagarika jenoside iyi Guverinoma yabigeze ibendera ryayo, we rero akibaza uko wahagarika jenoside kandi mu gihugu, buri munsi hakicwa abantu (aha yahisemo abacikacumu, ariko ndemeza ko, kandi na we yarabivuze, ko yavugiraga abicwa bose)? Ubutumwa bwe burakomeye, ndetse n’abategetsi, babishaka batabishaka, bufite aho bubakurugutura.
Nta kintu kibi nko kubwirwa ibyo ukora bibi, kandi umuntu akabikubwira mu kinyabupfura. Azabitoterezwa? Ntitubizi, ariko hagize ubimuziza, yaba abaye nka wa mukobwa w’umushizi w’isoni , bati ko ushira isoni, ati nshira isoni natutse nde mwa duhungu mwe? Uzabimuziza azaba yigaragaje uko abantu bamuzi.