Site icon Rugali – Amakuru

RwandAir muri Bénin iribasiwe! Ubutaha ni Kagame!

Ibiro bya RwandAir muri Bénin byibasiwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. irimo ibiro by’Ikigo nyarwanda cy’ubwikorezi mu ndege, RwandAir biherereye mu mujyi wa Cotonou muri Bénin, byibasiwe n’abatavuga rumwe na Leta barayangiza.

Byabaye kuwa Gatatu tariki 1 Gicurasi ubwo abatavuga rumwe na Leta bakoraga imyigaragambyo ikomeye bamagana ibyavuye mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Kuwa 28 Mata 2019 nibwo mu gihugu cya Bénin habaye amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, aho amashyaka abiri avuga rumwe n’ubutegetsi ariyo yemerewe kwiyamamazamo. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakaba batarayitabiriye kuko bavuga ko bashyiriweho amananiza.

Ibyo byatewe n’impinduka zabaye mu itegeko rigenga amatora umwaka ushize, aho amafaranga asabwa ngo urutonde rw’abakandida b’ishyaka rwakirwe yakubwe inshuro zigera kuri 25, ni ukuvuga ko byavuye kuri miliyoni 8.5 CFA, bigera kuri miliyoni 200 z’ama-CFA.

Kugira ngo kandi ishyaka ryemerewe kujya mu Nteko risabwa kubona 10% by’amajwi, kugaragaza icyangombwa ko wujuje ibisabwa gitangwa na Minisiteri ishinzwe umutekano n’ibindi.

Kubera ko amashyaka arimo akomeye nk’irya Yayi Boni wahoze ayoboye icyo gihugu yangiwe kwiyamamaza, byatumye nyuma y’amatora haba imyigaragambyo ikomeye yamagana Perezida Patrice Talon na Politiki ye bavuga ko ari y’igitugu.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria ari na we uruhagarariye mu bihugu birimo Bénin, Stanislas Kamanzi, yabwiye IGIHE ko n’ibikorwa by’abanyarwanda birimo ibiro bya RwandAir byibasiwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Yagize ati “Bamaze gutora ntibari bishimye. Bakoze imyigaragambyo haba akajagari. Mu bintu bibasiraga harimo ahantu hari ibikorwa bya Perezida uriho kandi ibiro bya RwandAir byari mu nyubako ya Perezida Talon, barayisenye rero. Yari umuturirwa munini n’abandi bose bakoreragamo barabasenyeye ariko ibikoresho bya RwandAir ntibyangirika babyimurira mu bindi biro ku kibuga cy’indege.”

Muri ako gace ibiro bya RwandAir byari birimo, hari hoteli y’umunyarwandakazi n’iduka ricuruza indabyo nabyo byibasiwe, icyakora nyuma byaje kongera gufungura imiryango kuko bitangijwe cyane.

Ambasaderi Kamanzi yavuze ko bishoboka ko kwibasira abanyarwanda bitabaye impanuka ahubwo ari uburakari abatavuga rumwe na Leta bafitiye umubano wa Perezida Patrice Talon n’u Rwanda.

Yagize ati “Dukeka ko ari ukwibasira (abanyarwanda) kuko hari imyigaragambyo yigeze kuba hambere aha, abantu batavuga rumwe na Leta bafite icyapa banditseho ngo “No à la Rwandisation du Bénin “ (Ntabwo dushaka ko Bénin imera nk’u Rwanda). Ibyo nabyo ubihuje ubona hashobora kuba hariho n’ubushake bwo kwangiza.”

Yakomeje agira ati “ Kuva Talon yasura u Rwanda, yageze mu gihugu cye akora impinduka, atunganya umujyi, imikorere ayiha umurongo abantu bakavuga ko ari mu Rwanda yabivanye, ko bibangamiye abantu benshi. Icyo kintu kirahari mu batavuga rumwe na Leta.”

Kamanzi yavuze ko ubu RwandAir irimo gukorera ku kibuga cy’indege cya Cardinal Bernadin Gantin International Airport, mu gihe igishakisha ahandi hantu heza ho gukorera.

RwandAir yatangiye gukorera ingendo muri Bénin tariki ya 2 Nzeri 2016, nyuma y’iminsi ibiri Perezida Talon asoje uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Ingendo zayo zijya muri icyo gihugu zikorwa kuwa Kabiri, ku wa Gatanu no ku Cyumweru mu gihe mu kugaruka zikorwa ku wa Mbere ku wa Gatatu no ku wa Gatandatu.

Perezida Patrice Talon ubwo yari mu Rwanda yasuye ibikorwa bitandukanye birimo Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere n’agace kahariwe Inganda, Special Economic Zone.

Mu biganiro Perezida Talon yagiranye na Perezida Paul Kagame, bemeranyije ubufatanye butajegajega mu iterambere n’ubuhahirane bw’abaturage b’ibihugu byombi.

Exit mobile version