Bwa mbere abasirikare b’u Rwanda 920 bagize umutwe ukoresha imodoka z’intambara, kuri uyu wa Gatandatu, berekeje mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro i Juba muri Sudani y’Epfo.
Abasirikare bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanaga cy’Indege cya Kigali ahagana saa yine za mu gitondo bayobowe na Col Frank Karakire ariko ibikoresho byabo byanyujijwe inzira y’ubutaka, byambukiye ku mupaka wa Gatuna binyura Uganda byerekeza muri Sudani y’Epfo mu gitondo kare.
U Rwanda rusanganywe abasirikare muri Sudani y’Epfo bagenda basimburana ariko aba boherejwe n’abagiye kongera imbaraga mu butumwa bw’amahoro si abasimbura abariyo ni ubwa mbere uwo mutwe woherejweyo.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango Innocent, yabwiye itangazamakuru ko inshingano zabo ari ukurinda abaturage i Juba.
Yagize ati “Nk’uko byemejwe n’akanama ka Loni mu myanzuro yayo, bazaba bari mu mutwe wiswe Region Protection Force ukorera muri UNMISS. Inshingabo zabo akaba ari ukurinda umutekano w’abaturage n’ibikoresho biba mu mujyi wa Juba. Ni ukuvuga ngo inshingano nyamukuru zabo ni ukurinda ibiri i Juba.”
Yakomeje avuga ko bahawe impanuro n’imyitozo bitandukanye mbere y’uko bagenda ariko n’abasanzwe mu butumwa bw’amahoro bitwra neza.
Ati “Ni ukubibutsa ko u Rwanda rubatumye abenshi turabimenyereye nka RDF turabimenyereye kandi tubikora neza. Ni ukongera rero gushyiraho imbaraga kugira ngo n’uyu mutwe ugiye usanga izindi uko uyu nibwo ukijyayo, nabo bakomeze akazi kabo neza.”
Izi ngabo zoherejwe i Juba bitegenijwe ko zizamarayo umwaka umwe zigasimbuzwa izindi.
Kugeza ubu u Rwanda rufite abasirikare 6274 mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi harimo Centrafrique, Darfur muri Sudani na Sudani y’Epfo.
Muri Sudani y’Epfo hari abasirikare b’u Rwanda barenga 2300 mu mitwe itandukanyem, batangiye koherezwayo mu 2016.