Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda:Ese aho ntihaba habura ukoma imbarutso ngo ingoma y’igitugu ya FPR irindimuke burundu?

Ni mu gihe abaturage bemeye guhebera urwaje bakabaho mu karengane karenze urugero kugeza aho bamwe bicwa n’inzara, bagafungwa,bakaraswa ku manywa y’ihangu isi yose irebera ntigire icyo ibikoraho kubera ubutegetsi bw’igitugu.

Tuvuge nko mu byegeranyo byerekeranye n’imiyoborere myiza, agateka ka muntu, aka gatsiko ka Fpr kayoboye u Rwanda gakunze kwigamba ko iterambere n’imibereho myiza y’abaturage kabiteje imbere ku buryo budasubirwaho mu gihe impunzi z’abanyarwanda zikubye inshuro zirenga eshatu kuruta mbere ya jenoside,yaba iza politiki, izahunze inzara, izageretsweho kurigisa umutungo w’igihugu,izo zose mu rwego rwo kuzitera ubwoba ngo hatagira numwe wongera gukandagiza ikirenge mu rwa Gasabo!

Banyarwanda, Banyarwandakazi, ese koko uru ruhuri rw’ibibazo aka gatsiko ka Fpr kikoreye bizabonerwa umuti ryari?mu gihe abanyarwanda b’impunzi narondoye bose muli ibyo bice byose bitandukanye batishimiye imiyoborere y’iyi ngoma y’igitugu ibahejeje ishyanga?byongeye kandi bakaba babona ibatindiye kuvaho?dore ko abari imbere mu gihugu bo bahebeye urwaje!

Banyarwanda, Banyarwandakazi, tubibutse ko ubu butegetsi biragaragalira buri wese ko bwihishe inyuma y’itegeko-nshinga ryateknitswe n’umunyagitugu Prezida Paul Kagame utifuza kugira uwo basimburana ku butegetsi mu mahoro no kugira ngo abone icyuho cyo gutsimbarara ku butegetsi ubuziraherezo,duhereye ku mateka y’iki gihugu ibi bikaba bishimangira ko nta gihe na kimwe u Rwanda rwigeze rugendera ku mategeko uhereye ku ngoma za cyami yaba no mu bihe bya za republika.

Gusa ibibi birarutanwa nko muli republika ya 2 (iyemerwa ry’amashyaka menshi) hashyizweho agasamusamo kayo aliko umusaruro wavuyemo ntibyateye kabiri  kuko byakurikiwe n’imeneka ry’amaraso atagira ingano! Byumvikane rero ko aka gatsiko ka Fpr kanyuze mu mivu y’amaraso n’imiborogo atari ko konyine gashobora gusubiza ibintu mu buryo kadafatanije n’abandi, ahubwo kabisubije irudubi ku buryo na bamwe mu banyarwanda batabizi bagatije umurindi kugeza magingo aya; byongeye kandi bakaba aribo ahanini bashyirwa imbere mukujya gushishikariza n’abanyamahanga  politiki y’ikinyoma cya Fpr; urugero navuga nka Bwana Prof. Shyaka Anastase, umuyobozi  w’ikigo k’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB), uyu mugabo ni umwe mu bateknisiye bakoreshwa na Leta y’agatsiko mu nyungu zayo binyuze mu byegeranyo akunze gusohora bijyanye n’imiyoborere y’igihugu kandi akenshi ari ibinyoma,bityo ugasanga umuryango mpuzamahanga wabigenderaho nkaho byakozwe n’umuntu w’umunyakuri.

Birababaje!nko  mu cyegeranyo gishize Bwana prof.Shyaka umaze kubona nawe ubwe ko bikabije mu guhora abeshya abanyarwanda ko mu gihugu hari imiyoborere myiza uwavuga ko nta yandi mahitamo agifite ntiyaba abeshye bityo tugasanga nawe yari akwiye guhebera urwaje nk’abandi aho kugira ngo akomeze asohore ibyegeranyo atitaye kuri comments! ni nko kuvuga ngo nzajya mbisohora ndetse mbishishikarize n’abanyamahanga abe aribo mpa n’urubuga rwo kubitangaza bityo ntibizambarweho jyenyine! yoo! mbega ishyano!

Ni muli urwo rwego kuri uyu wa 31/01/2017, hakurikijwe imurika ry’icyegeranyo ku nshuro ya kane cyerekeye ishusho y’imiyoborere mu Rwanda, Bwana prof.Shyaka, umukuru w’ikigo k’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB) yifashishije  Bwana LAMIN MAMADOU Manneh directeur ushinzwe guhuza ibikorwa bya ONU mu Rwanda mu kumufasha kumvikanisha icyo cyegeranyo, kubera intonorano za Fpr uyu munyamahanga asigaye asa naho avugira Leta y’agatsiko, nta na rimwe ashobora kuyinenga akaba yarahinduwe ikiraro bambukiraho bityo ibyo yumvikanishije bikaba byafatwa nk’ihame.

Muri iryo murika rero Bwana LAMIN Manneh avuga ko UN yishimiye umusaruro umaze kuboneka mu gushyiraho umurongo ukomeye w’imiyoborere myiza mu Rwanda, ati UN yishimiye uburyo ubu bushakashatsi bukorwamo n’ikigo k’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB) kandi ko izakomeza gufasha uko ishoboye.

Bwana LAMIN Manneh yakomeje avuga ko azakomeza gukora ubuvugizi kugirango UN ikomeze kubishyigikira,akomeza agira ati : UN irishimira cyane ishyirwa imbere ry’imiyoborere myiza kuko ariyo igeza ku iterambere rirambye ryifuzwa n’abaturage.

Mu kwanzura, Prof Shyaka we yasabye Leta gukomeza gushyira mu bikorwa inama yahawe mu byegeranyo byabanje, ati Leta izazirikane kandi ibikubiye muli iki cyegeranyo gishya ku nshuro ya kane,akomeza asobanura ko mu myaka itanu ishize igipimo cy’umutekano n’ituze rusange cyongeye kuza ku mwanya wa mbere na 92.62% kivuye kuri 91.6% cyariho muli 2014.ati naho icy’imitangire ya service cyagarutse ku mwanya wa nyuma n’amanota 72.93% mu gihe cyari gifite 72.00% muli 2014.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, muriyumvira amwe mu mateknike y’abayobozi  b’iki gihugu uko bagenda batugurisha buhoro buhoro kuri ba mpatsebihugu aho basigaye biyambaza abanyamahanga mu gukomeza kutuyobya  nkaho tudafite ubwenge. NTITUZABYEMERA!!

 Byanditswe ku wa 02/02/2017, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.
http://www.amakuruki.com/20170203-rwandaese-aho-ntihaba-habura-ukoma-imbarutso-ngo-ingoma-yigitugu-ya-fpr-irindimuke-burundu

Exit mobile version