By A. Ben Ntuyenabo on 8 avril 2016
Abo mvuga babyangiwe nta bandi ni ba bashumba b’intama z’Imana ba kiliziya gatolika hamwe n’abandi bihaye Imana bari kumwe bishwe barashwe bunyamaswa n’ingabo zari iza APR I GAKURAZO kuli order ya His excellency P.Kagame umwami w’u Rwanda muli iki gihe.
Banyarwanda banyarwandakazi, abo bashumba ni Mgr Vincent NSENGIYUMVA wari arkiyepiskopi wa Kigali, Mgr Thaddée NSENGIYUMVA wari arkiyepiskopi wa Kabgayi na Mgr Joseph RUZINDANA arkiyepiskopi wa Byumba. Hari kandi Frère Supérieur des frères joséphites Jean Baptiste NSINGA n’abandi bihayimana 9 barimo Mgr JM.Vianney Rwabalinda vicaire général, Mgr Innocent Gasabwoya ancien vicaire général, ba Padiri Emmanuel Uwimana recteur du petit séminaire, Sylvestre Ndaberetse économe général , Bernard Ntamugabumwe wari ushinzwe amashuri gatolika, François-xavier Muligo Curé wa cathédrale na Padiri Mutabazi Dénis wa Diocèse ya Nyundo wari wahungiye I Kabgayi. Hari kandi na ba Vicaires Alfred Kayibanda na Fidèle Gahonzire. Abo bose bavanywe i Kabgayi n’ingabo za APR-KAGAME nk’imbagwa zijyanywe muli abattoir i GAKURAZO aho barasiwe urufaya mu ijoro ryo kuwa 5/06/1994 bimaze guhabwa umugisha na chef wabo suprême P.Kagame.
Imbaga y’abakristu n’abayobozi ba Kiliziya gatolika by’umwihariko batahwemye gusaba ko abavandimwe babo nabo bahabwa uburenganzira bwo gushyingurwa mu cyubahiro nk’abandi banyarwanda bose cyangwa se bagashyingurwa hafi y’imiryango yabo bakaba bafite agahinda kenshi kubona bimwa ubwo burenganzira nkaho atari abanyarwanda, imyaka ikaba ibaye 22 Leta ya FPR-KAGAME yarabateye umugongo idashaka no kumva uwahingutsa icyo kibazo. Birababaje pe! aliko Imana yonyine izaca urubanza.
Banyarwanda banyarwandakazi, kiliziya gatolika ni imwe mu madini yashegeshwe n’ubwicanyi ndengakamere bwo muli 1994 aho FPR-KAGAME ifatiye ubutegetsi nayo ntiyayoroheye aliko kiliziya yakomeje kubyihanganira ndetse umwe mu bashumba yari isigaranye, Mgr Thaddée NTIHINYURWA, na nubu ukiyibereye ku isonga akaba na arkiyepiskopi wa Kigali, ntiyahwemye gukomeza guhamagalira abakristu kwimika urukundo birengagije ibyago bari bamaze kunyuramo, nk’umushumba w’umuhanga n’inararibonye muli kiliziya yagize ati ’’ntitugakoreshe umuhate ku kibazo iki niki mu gihe abantu cyangwa abayobozi batarumva neza ubwiyunge ,ati haracyari amarangamutima kuri benshi, bizagenda buhoro buhoro, igihe kizagera….ati imitima ya bamwe nimara kubohoka tuzongera dutekereze kuri iyo ngingo twongere dusabe Leta ko yaduha uburenganzira’’.
Banyarwanda banyarwandakazi, imyaka ibaye 22! Ese ni uko Kiliziya gatolika imwe yacu itunganye yaba isinziriye! turifuza umwanzuro kuko dusanga ukwo guheza bamwe gukorwa na FPR-KAGAME mu kudahabwa uburenganzira bwo gushyingura mu cyubahiro abashumba bacu n’intama zacu ari akarengane gakabije mu gihe twirirwa turatira amahanga ko dufite demokrasi , amahoro n’umutekano mu buryo bwihariye kandi twumvikanyeho! à la Rwandaise! Amaso akaba aheze mu kirere!
Byanditswe ku wa 07/04/2016, na:
A.BEN NTUYENABO,KIGALI-RWANDA.
http://www.amakuruki.com/20160408-rwanda1994-kuki-kiliziya-gatolika-yangiwe-gushyingura-abayo-mu-cyubahiro