Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Zambia ivuga ko ibyo ‘Sankara’ nako ‘Kagame’ yashinje Perezida Edgar Lungu ari ibinyoma

Kuki urukiko rwemereye Sankara gushinja Perezida wa Zambia Edgar Lungu ibintu adafitiye ibimenyetso?

Ibiro bya perezida wa Zambia byatangaje ko byababajwe no kumva mu binyamakuru ko Perezida Edgar Lungu yavuzwe mu rukiko rwo mu Rwanda ko yahaye ubufasha bw’amafaranga yo gukora ibitero ku Rwanda.

Ku wa mbere w’iki cyumweru mu rukiko rw’i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, Callixte Nsabimana ‘Sankara’ atangira kwiregura, yavuze ko perezida wa Zambia yahaye ubufasha umutwe yari abereye umuvugizi.

Bwana Nsabimana yavuze ko biciye ku bucuti Perezida Edgar Lungu afitanye na Paul Rusesabagina – utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda – uwo mukuru wa Zambia yahaye umutwe wa FLN $150,000 yo kubafasha mu bitero uyu mutwe wagabye ku Rwanda.

Paul Rusesabagina ntacyo yatangaje ku byavuzwe na Bwana Nsabimana mu rukiko.

Itangazo ry’ibiro by’umukuru wa Zambia rigira riti: “Turifuza guhakana ibi byavuzwe no gushimangira ko ari ibinyoma bidakwiye guhabwa agaciro”.

Iri tangazo rivuga ko imibanire y’u Rwanda na Zambia ikomeje kuba myiza.

Mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize wa 2019, ubwo yagezwaga bwa mbere mu rukiko, Nsabimana yavuze ko umutwe wa FLN wahawe ubufasha mu buryo bunyuranye na leta ya Uganda n’iy’u Burundi, ibyo ibi bihugu byahakanye mu bihe byashize.

Bwana Nsabimana azagaruka mu rukiko tariki 10/09, akomeza kwiregura ku byaha 17 aregwa, byinshi muri byo avuga ko yemera.

BBC

Exit mobile version