Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Venant Abayisenga, Undi wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ‘yaburiwe irengero’

Victoire Ingabire, umukuru w’ishyaka DALFA-Umurinzi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, avuga ko ku wa gatandatu mu gihe cya saa kumi z’umugoroba ari bwo Venant Abayisenga yavuye mu mu rugo kwa Ingabire aho na we yabaga agiye kugura ama-unités ya telefone.

Madamu Ingabire avuga ko aho Bwana Abayisenga yari agiye hari mu ntera itageze no kuri kilometero ebyiri uvuye aho atuye i Remera mu mujyi wa Kigali.

Ngo hashize isaha, abari mu rugo batangiye kubona ko atinze kuko ubundi nta wurenza saa kumi n’imwe atarataha muri urwo rugo, nuko bagerageza kumuhamagara kuri telefone ze ebyiri ariko ntizicemo.

Bigeze saa kumi n’ebyiri ataje ngo nibwo batanze impuruza bavuga ko bamubuze – kugeza n’uyu munsi. Madamu Ingabire avuga ko n’abo mu muryango w’Abayisenga batazi aho ari.

Agira ati: “Twavuganye na RIB [urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda] itubwira ko dutanga ikirego, ejo [ku cyumweru] umwavoka yagiye kugitanga, ubwo nyine turategereje”.

BBC yagerageje kuvugana na RIB ariko kugeza ubu ntibyashobotse.

‘Bimaze kuba agakabyo’

Madamu Ingabire avuga ko iburirwa irengero ry’abarwanashyaka be ari “ibintu bimaze kumenyera, ariko nagira ngo namagane nkomeje”.

Ati: “Bimaze kuba agakabyo. Ni ukuvuga ko buri mezi ane, haba hari umuntu wo muri ‘opposition’ ugomba kwicwa cyangwa ugomba kuburirwa irengero…kuva ku itariki ya 8 z’ukwa cumi 2018…”

“Kuko bimaze kuba umuco, ndagira ngo mbyamagane, abantu babikora bahagarike uwo mugambi. Ntabwo bangiriza ‘opposition’ barangiriza igihugu kuko abo bica ni abana b’Abanyarwanda na bo bagomba kubaho, bafite uburenganzira bwo kubaho”.

Madamu Ingabire avuga ko agace atuyemo katagendwa cyane kuburyo “kuba abantu baterura umuntu bakamujyana ntihagire n’umuntu n’umwe urabukwa ni ibintu byoroshye cyane”.

Gusa yibaza ukuntu inzego z’umutekano z’u Rwanda zishimwa n’amahanga zikajya kugarura umutekano mu kindi gihugu, “ariko kuba Abanyarwanda nta mutekano bafite, umuntu adashobora kugenda ahantu h’ibirometero bibiri ngo ashobore kugaruka iwe mu rugo, ni ikibazo gikomeye”.

Abayisenga ‘yigeze gushimutwa’

Venant Abayisenga ari mu barwanashyaka 11 b’ishyaka rya FDU-Inkingi ryari rikuriwe na Victoire Ingabire wari warafunzwe mu 2017, bashinjwaga ibyaha birimo “gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho bifashishije intambara”.

Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka bamwe muri bo, barimo Bwana Abayisenga na Théophile Ntirutwa – uherutse “kurokoka igitero cy’ubwicanyi” agahita afungwa – bagizwe abere n’ubucamanza bararekurwa.

Bwana Abayisenga wahoze akuriye FDU-Inkingi mu burengerazuba nyuma akajya muri DALFA-Umurinzi, yabwiye kimwe mu binyamakuru mu Rwanda ko ubwo yafatwaga mu 2017 yashimuswe n’abantu bambaye nk’abasiviri ari ku Gisenyi aho yigaga muri kaminuza agapfukwa mu maso bakamujyana i Kigali ahitwa kwa Gacinya aho yakorewe iyicarubozo.

Madamu Victoire Ingabire ubu ukuriye ishyaka DALFA-Umurinzi ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda, yagiye agaragaza ko hari abafatanya na we muri politiki bagiye bicwa abandi bakaburirwa irengero mu bihe bya vuba bishize.

Mu kwezi kwa gatatu 2019, Anselme Mutuyimana, wari ‘assistant’ wa Madamu Ingabire i Kigali, yagiye gusura iwabo ntiyahagera, mu gitondo abantu batora umurambo we mu ishyamba rya Gishwati.

Mu kwezi kwa karindwi 2019, Eugène Ndereyimana wari uhagarariye ishyaka FDU-Inkingi ryari rikuriwe na Madamu Ingabire yabuze avuye iwe mu rugo, ntaraboneka kugeza ubu. Icyo gihe umuvugizi wa RIB yabwiye BBC ko barimo bakora iperereza ku ibura rye.

Mu 2016, uwo Ndereyimana yasimbuye witwa Habarugira Jean Damascène wari uhagarariye FDU-Inkingi iburasirazuba, yatwawe n’umuntu wari umaze kumuhamagara nyuma haboneka umurambo we, bamwishe nkuko Madamu Ingabire yabivuze.

Mu kwezi kwa cyenda 2019, Syldio Dusabumuremyi wari umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu w’ishyaka FDU-Inkingi yishwe atewe ibyuma aho yacururizaga i Shyogwe mu majyepfo y’u Rwanda.

Mu kwa cumi 2018, Boniface Twagirimana wari umuyobozi wungirije wa FDU-Inkingi, gereza ya Mpanga aho yari afungiye yavuze ko yatorotse kugeza ubu yarabuze.

Mu kwezi kwa gatatu 2016, Illuminée Iragena, wari umurwanashyaka wa FDU-Inkingi, yaburiwe irengero ari kujya ku kazi aho yakoraga ku bitaro by’umwami Faisal mu mujyi wa Kigali nkuko iryo shyaka ryabitangaje.

BBC

Exit mobile version