Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Uyu muryango w’umukobwa wakubiswe usaba ubutabera witegure no kubona itotezwa kubera gutinyuka kuvuga!

Rwanda: Umuryango w’umukobwa wakubiswe n’abategetsi wizeye ko uzabona ubutabera. Hagati mu kwezi gushize kwa gatanu, ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bagaragaje ko bababajwe na videwo y’abategetsi ku rwego rw’ibanze mu karere ka Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda bagaragaye bari gukubita mu buryo bw’ubugome umukobwa uri mu muhanda.

Ni Nyirangaruye Uwineza Clarisse w’imyaka 22 wakubitwaga, yari kumwe na musaza we Manishimwe Jean Baptiste na we wakubiswe, mu murenge wa Cyuve muri Musanze.

Abashinjwa gukubita aba bavandimwe – ari bo ukuriye umurenge wa Cyuve, ukuriye akagari ka Kabeza n’aba-DASSO (urwego rushinzwe umutekano mu turere) – barafunzwe, ubu bari kuburanishwa.

Uwineza wakubiswe kugeza ubu aracyari kwivuza, ntarabasha gusubira mu kazi ke ko kudoda nkuko umubyeyi we yabibwiye BBC.

Ntabwo impamvu bakubiswe izwi neza, bamwe mu babibonye bavuga ko bishingiye ku kuba nta gapfukamunwa – gategetswe buri wese mu Rwanda – bari bafite, abandi bavuga ko aba bategetsi bashinjaga uyu mukobwa kubasuzugura, na musaza we akaza kumurengera.

Uku gukubitirwa mu ruhame mu buryo bukomeye byateye Uwineza ibibazo by’ihungabana, nubwo nta bikomere yagize ku mubiri nkuko umubyeyi we Karemera yabibwiye BBC.

Avuga ko umwana wabo yavuriwe ku bitaro bya Nemba no ku kigo cya Isange One Stop Center, cyakira abagize ibibazo by’ihohoterwa, kenshi irishingiye ku gitsina.

Ati: “Yarorohewe ariko aracyavurwa, n’uyu munsi [ku wa kane] yari afite ‘rendez-vous’ yasubiye ku bitaro”.

Bwana Karemera avuga ko ari bo bari kwiyishyurira ikiguzi cy’ubuvuzi, ariko ko “bareze abamukubise”.

Umwe mu baturage wo mu kagari ka Kabeza mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze utifuje gutangazwa amazina yabwiye BBC ko aba bategetsi hari abandi baturage benshi bakubise barimo bategeka abantu kubahiriza ingamba za leta zafashwe mu kwirinda coronavirus.

Yagize ati: “Ikoranabuhanga ryarakoze. Ntiwabonye n’inkoni bagendanaga se? Na biriya ni uko byafashwe kuri videwo bikagera ku mbuga nkoranyambaga, kuko hari n’abandi bakomerekeje”.

Hashize iminsi micye ayo mashusho akwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, tariki 14/05/2020 urwego rushinzwe gukurikirana ibyaha mu Rwanda (RIB) rwahise rutangaza ko rwafunze abakekwa.

Abo ni Sebashotsi Gasasira Jean Paul, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, Tuyisabimana Jean Léonard, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabeza, n’aba-DASSO babiri Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain.

Bwana Karemera avuga ko bafite icyizere ko Uwineza azakira agasubira mu mirimo ye.

Ati: “Twebwe turifuza kubona ubutabera n’indishyi z’akababaro”.

Exit mobile version