Eugène Gasana niba atari umwiyahuzi ntazi ibyo arimo akina nabyo!
Nyuma y’aho uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Samantha Power akebuye u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari ku bijyanye na Demokarasi no ku bahiriza uburenganzira bwa muntu. Ibyo akaba yarabivugiye mu nama y’umuryango w’abibumbye i New York kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Werurwe 2016, uhagarariye u Rwanda mu muryango w’Abibumbye, Ambasaderi Eugène Richard Gasana we yahisemo gusubizanya ubuswa bwinshi muri diplomasi n’agasuzuguro kenshi kavanze n’ubwishongozi.
Samantha Power yari yatangaje mu mbwirwa ruhame ye ko : Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigishishikajwe no gufatanya n’u Rwanda, ariko icyuho gikomeje kuba mu rubuga rwa politiki, ubwisanzure buke bw’abaturage n’abanyamakuru mu kuganira ibijyanye na politiki cyangwa gutangaza ibibazo bihari, bifite ingaruka ikomeye ku hazaza heza h’u Rwanda. Samantha Power yavuze kandi ko u Rwanda rushobora kugera ku mahoro arambye n’iterambere binyuze muri guverinoma ishingiye ku mahame ya demokarasi, aho kuba ku muntu umwe. KANDA HANO USOME INKURU YOSE