Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Ushinzwe kurwanya ruswa yayamanitse! Ese abo avuga badahangarwa ni Kagame n' AGATSIKO?

‘Hari abafite ubudahangarwa bwo kurya ruswa’- Ingabire Marie Immaculeé

Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (Transparency International Rwanda) Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko hari abantu bagaragara nk’abafite ubudahangarwa badahabwa n’amategeko kuko ntacyo bajya bikosoraho iyo batunzwe agatoki ko barya ruswa.
Yagize ati “Hari abantu bafite ubudahangarwa, utamenya aho babukuye.Ntibabuhabwa n’itegeko, ntibabuhabwa n’ikindi cyera cyangwa cyirabura, ariko barabufite ; ukabona gusa amakuru amutangwaho nta ngaruka amugiraho”.
Ingabire yavuze ko abo bantu abagereranya n’abanzi b’Abanyarwanda muri rusange, cyane ko n’ubatunze agatoki bahita batangira kumurwanya ndetse no kumusebya ubwabo.
Gusa Ingabire avuga ko amakuru babona n’ayo batangaza ari make,ku buryo ari ibintu yasabira imbabazi Abanyarwanda, ariko nanone ngo bigendana n’uko batangaza amakuru bakoreye igenzura.
Yagize ati “Icyakora icyo nsabira imbabazi Abanyarwanda ni uko tuvuga bike ugereranyije n’ibyo tuba tuzi.Umuntu ibyo azi byose ahise abivuga ako kanya, ayiweee!”
No mu Nzego z’Ibanze ntibyoroshye
Mu kiganiro yagiranye na Radio 10, Madamu Ingabire yatangaje ko mu nzego z’Ibanze hagikenewe amasomo, nk’aho yatanze ingero ku mwanya wa mwarimu kugira ngo ubone uwujyamo bisaba ruswa, imyanya y’abashinzwe ubuhinzi n’Ubworozi,…
Ingabire Marie Immaculée yavuze ko hari ba Agoronome bibagiwe inshingano bahawe, aho basigaye batanga ibyangombwa by’ubwubatsi aho guteza imbere ubuhinzi.
Yagize ati “Agoronome, ikintu ashinzwe ni ugufasha Abanyarwanda guteza imbere ubuhinzi. Barabihinduye si byo bakora. Birirwa barya ruswa ahubwo mu kwemerera abantu kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Niko kazi ubu bakora.”
Yagarutse kandi ku bavuzi b’amatungo (veterinaries) basaba abaturage amafaranga y’itike ngo bajye kuvura cyangwa gusuzuma inka zabo, kandi biri mu kazi bashinzwe, banahemberwa.
Yagize ati “ Harya Leta yaguyahe akazi ntiyaguha uburyo bwo kugakora? Iyo moto se uwo muturage akwishyurira, iyo atabishoboye ujyayo? Ese iyo abishoboye bwo umuturage ni umuterankunga wa Leta ko ari umugenerwabikorwa ?… Umuturage arakwishyurira moto y’iki?”
Nubwo Ingabire avuga ko ruswa itacika burundu, icyo asaba Leta ni ukutihanganira buri wese wagaragayeho igikorwa cyose kiganisha kuri ruswa n’akarengane.
Raporo ya Transaparency International Rwanda ku buryo ruswa yari ihagaze mu mwaka wa 2015, Polisi n’inzego z’ibanze niho hagaragaye ruswa nyinshi kurusha izindi nzego.
Icyegerenyo giherutse gusohoka kijyanye n’umwaka wa 2015 ku buryo ibihugu byagabanyije ruswa cyasohowe na Transparency International mu kwezi gushize, u Rwanda rwari urwa kane muri Afurika, ku Isi ari urwa 44.
biroriw

Exit mobile version