Nyuma yo kuvuga ko azitikura uwari Perezida wa Tanzania Kikwete, ubu Kagame noneho asa nkuri gushaka kureshya Perezida mushya wa Tanzania. Kagame tumaze kumumenya bihagije kuburyo ntacyo atavuga adafite impamvu ibimuteye.
Mu mwiherero warangiye ejo hashize, Kagame yemeye ko Perezida Magufuli yamurushije ubutwari igihe yafataga icyemezo cyo guhagarika ingendo zo hanze. Abantu benshi bibajije icyabimuteye ariko twe tukaba tubona ari uburyo Kagame ashaka gukoresha kugira ngo arebe ko yareshya Perezida Magufuli.
Kagame ubu aranzwe mu karere akaba afitanye ibibazo n’abaturanyi be bose harimo na Tanzania. Arashaka rero gufatirana Perezida Magufuli ukiri mushya kugirango arebe ko yakwikura mu kimwaro cyuko arimo kugenda afatirwa mu Burundi. Perezida Magufuli si umwana kandi sinzi niba azabonera igihe Kagame nka Uhuru wa Kenya.
Mbere yo kureshya Perezida Magufuli nabanze agere mu kirenge ke agabanye ingendo ze zo hanze. Kuva yaba Perezida Magufuli amaze kujya hanze rimwe gusa niba ntibeshya, ubwo yajyaga muri Etiyopiya mu nama y’abakuru bibihugu bigize umuryango wa Afurika. Kagame we amaze gusohoka inshuro zirenze hafi 20 muri uyu mwaka wonyine. None ngo Magufuli yamurushije ubutwari?
Irebere nawe aka gakarita kaho Kagame amaze kugenda muri iyi minsi yashize kandi ubwo ntidushyizemo aho akubutse muri Senegali na Gineya.