Rusesabagina uko yafashwe akagezwa mu Rwanda kugeza ubu ntibivugwaho rumwe, we avuga ko yashimuswe (aha yari mu rukiko mu kwezi kwa cyenda)
Urukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwategetse ko abantu 20 bo mu mutwe wa MRCD-FLN barimo na Paul Rusesabagina wari umukuru wa MRCD bahurizwa mu rubanza rumwe.
Umucamanza yavuze ko imanza zabo zigomba guhuzwa kuko ibyaha bakurikiranyweho by’iterabwoba no kurema umutwe w’ingabo utemewe babihuriyeho.
Ikindi ngo ni uko iyo imanza zisobekeranye ziregewe urukiko rumwe, perezida w’urukiko afite uburenganzira busesuye bwo gutegeka ko ziba urubanza rumwe.
Umucamanza yanavuze ko zitaburanishirijwe hamwe, ngo imikirize yazo ishobora kuvuguruzanya.
Mu iburanisha riheruka ryo ku itariki ya 26/11/2020, ubushinjacyaha bwari bwasabye ko imanza zabo zihurizwa hamwe.
Bwavuze ko bose ibyaha bakurikiranyweho bisa kandi bigendanye n’ibitero byagabwe n’uwo mutwe mu myaka ibiri ishize mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda.
Umwe mu baregwa, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wahoze ari umuvugizi wa FLN, yari yavuze ko icyifuzo cy’ubushinjacyaha gishimishije kuko na we yari yarabisabye.
Mbere yaho mu kwezi kwa cyenda ubwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavugaga ku ifatwa rya Bwana Rusesabagina, yavuze ko imanza z’aba zizahuzwa.
Yagize ati: “… bazagira aho bahurira buri wese ashinje undi, ibyo yakoranye n’undi, cyangwa ibyo yakoresheje undi…”
Umucamanza yavuze uru rubanza rukomatanye rwabo ruzatangira tariki 26/1/2021.