Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Urukiko rwanze ko ibikoresho by’uruganda rwa Rwigara birekurwa

Urukiko rw’ubucuruzi rwatesheje agaciro ikirego cy’uruganda rukora itabi rwa Premier Tobacco Company rwasabaga ivanwa ry’ifatira rya bimwe mu bikoresho byarwo.

Uru ruganda rw’umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara rurega ikigo cy’imisoro ko cyaruteye igihombo gikabije kirubuza gucuruza mu gihe kingana n’amezi arindwi ashize.

https://youtu.be/fHU_-V3dpY8

Gusa urukiko rwo rwavuze ko ibyemezo byose byafashwe n’ikigo gishinzwe imisoro (RRA) byari byubahirije amategeko.

Asobanura icyemezo cy’urukiko, umucamanza yavuze ko ibyemezo byafashwe n’ikigo gishinzwe imisoro byubahirije amategeko.

https://youtu.be/ZJSv_qZoYuE

Yavuze ko ibikoresho byafatiiriwe birimo ibitabo by’ibaruramari ndetse na za mudasobwa byakozwe nyuma y’aho PTC ikekeweho umugambi wo kunyereza imisoro ndetse n’ikirego kigashyikirizwa ubugenzacyaha.

Image captionUruganda Premier Tobacco Company ruvuga ko gufunga byaruteye igihombo gikomeye.

Ibi ngo ni nako byagenze ku makonti y’uruganda yafatiriwe kuko ngo byabaye ingaruko y’igikorwa cyo kutishyura imisoro.

Umucamanza avuga kandi ko uruganda rutagaragaje ibyemezo ndakuka by’uko rwabujijwe gukomeza gukora .Gusa ubwo bari mu rubanza ,uwunganira uruganda yari yibajije ukuntu uruganda rwakora rudashobora gukora ku mafranga yarwo ngo rurangure ibikoresho by’ibanze cyangwa se ngo rube rwahemba abakozi rukoresha basaga 200.

Ikigo cy’imisoro kivuga ko PTC yanze kwishyura imisoro isaga miliyari 5 z’Amafranga y’U Rwanda.

Uruganda rwo ariko rusanga iyi misoro ari imihimbano kuko nta kintu kigaragazwa cyashingiweho mu ibarura ryayo ndetse n’uruganda rukaba rutarabonye integuza.

Mu kindi kirego, PTC yaregeye urukiko ihakana aka kayabo isabwa gutangaho imisoro, iki kirego kikaba gitegereje kuburanishwa mu kwezi kwa Kane.

Uwufise ububasha kw’isanamuREUTERS
Image captionIbibazo by’uru ruganda byatangiye kuvugwa cyane, ubwo Diane Rwigara (uri hagati) yagaragazaga ko yifuza kwiyamamariza kuyobora igihugu.

Ibibazo by’uruganda rwa PTC byatangiye kumvikana mu ntangiro z’ukwezi 7 ubwo umukobwa wa Nyiri uruganda Diane RWIGARA yari mu mugambi wo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu .Icyifuzo cye cyaje kuburizwamo na Komisiyo y’amatora ndetse aza gutabwa muri yombi arafungwa.

Gusa ku rutonde rw’ibyaha yaregwaga iki cy’imisoro nticyumvikanye.

Mu minsi ishize hari hakwiye amakuru y’uko umutungo w’umuryango wa Rwigara ugiye gushyirwa mu cyamunara kugira ngo hishyurwe iyi misoro.

Cyakora umukuru w’ikigo cy’imisoro aherutse kumvikana avuga ko uyu mugambi watambamiwe no kuba haratahuwe amadeni menshi umuryango wa Rwigara wari ubereyemo n’abandi barimo na za Banki.

Gusa asezeranyo ko uku kwezi kwa Kabiri kwagombye kurangira ikibazo bagikuye mu nzira .

Source: BBC

Exit mobile version