Urukiko rw’Afrika rwanenze runavuga ko rubabajwe no kuba u Rwanda rwararuvuyemo
Urukiko rw’Afrika ruburanisha imanza z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu AfCHPR rwagaraje akababaro rwatewe n’icyemezo u Rwanda rwafashe cyo kuva mu masezerano yemerera imiryango idaharanira inyungu n’abantu ku giti cyabo kurega muri ruriya rukiko.
Ni icyemezo Leta y’u Rwanda yafashe habura umunsi umwe gusa ngo uru rukiko rwumve urubanza umunyapolitiki Victoire Ingabire yari yarezemo Leta y’u Rwanda ayishinja kubangamira uburenganzira bwe.
U Rwanda rwavuze ko nta mpamvu yo kuguma muri ruriya rukiko, ruvuga ko ngo inkiko zo mu Rwanda zihagije, kandi ko zabasha kuburanisha imanza zose.
Ubwo yaganiraga na The Guardian, Perezida w’uru rukiko rwa AfCHPR Augustino Ramadhani yavuze ko uru rukiko rwababajwe bikomeye n’icyemezo cy’u Rwanda cyo kwikura mu masezerano, yongeraho ko ngo bari bagitekereza ku mwanzuro bazafata.
Bwana Ramadhan yavuze ko ngo urukiko ruzafata umwanzuro ku itariki ya 18 z’uku kwezi, ku rubanza Ingabire aregamo Leta y’u Rwanda.
Mu cyumweru gishize Leta y’u Rwanda yanze kugaragara mu rukiko kuko yari yaramaze kwikura mu masezerano y’uru rukiko.
Justice Ramadhan yagize ati “ Dushingiye kubyaye mu cyumweru gishize twahagaritse kumva uru rubanza ubwa mbere n’ubwa kabiri none twafashe icyemezo cyo kuzatanga umwanzuro mu cyumweru gitaha”
Ingabire Victoire ni umuyobozi wa FDU-Inkingi, ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda. Yakatiwenda n’urukiko rwo mu Rwanda igifungo cy’imyaka 15 ku byaha Leta y’u Rwanda yamushinje birimo kwangisha ubuyobiozi abaturage, kurema imtwe igamije gukuraho ubuyobozi buriho. Guhungabanya umudendezo w’igihugu,[…]