Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Urubanza rwa Tom Byabagamba ubeshyerwa ubujura rwasubitswe bwa gatatu

Rwanda: Urubanza rwa Tom Byabagamba ubeshyerwa ubujura rwasubitswe bwa gatatu

Urubanza rwa Tom Byabagamba wahoze akuriye abashinzwe umutekano wa Perezida Paul Kagame, rwasubitswe ku nshuro ya gatatu, kuri iyi nshuro ku busabe bwe. Tom Byabagamba yaje mu rukiko arinzwe cyane n’abasirikare, kandi ubu yabonekaga anumvikana mu ijwi nk’ufite intege z’umubiri kurusha ubushize.

Ubu araregwa icyaha cyo kwiba telefone mu rukiko, icyaha we yavuze ko atemera. Uyu munsi mu rukiko we n’abunganizi be basabye umwanya wo kwiga kuri dosiye y’iki cyaha ari kuregwa ngo kuko atigeze ayibona yose.

Ubushinjyacyaha bwo bwavuze ko dosiye yayibonye ku gihe kandi akaba yarabonanye n’abamwunganira inshuro ebyiri. Byabagamba n’abamwunganira bo bavuze ko icyo babonye ari ikirego kandi muri dosiye hari raporo y’isaka ryakozwe na ‘military police’ aho afungiye, raporo batabonye.

Abamwunganira bavuga ko bagomba guhuzwa n’uwo bunganira bakaganira kuri dosiye kugira ngo bayihuze n’amategeko. Ubushinjacyaha buvuga ko bari gushaka gutinza urubanza kuko rumaze gusubikwa inshuro ebyiri.

Byabagamba yavuze ko atari we watinza urubanza kandi ari we ukeneye ubutabera kuko ari na we ufunze. Umucamanza yategetse ko uregwa ahabwa umwanya, urubanza ruzasubukurwa tariki 22/10/2020.

Mu kwezi kwa kane igisirikare cy’u Rwanda cyamureze ibindi byaha byo “gutanga ruswa no kugerageza gucika gereza”. Umwaka ushize urukiko rw’ubujurure rwahamije Tom Byabagamba ibyaha bine;

Umucamanza w’urukiko rw’ubujurire yategetse ko afungwa imyaka 15, no kwamburwa impeta za gisirikare. Kuva mu 2014, Byabagamba na muramu we Frank Rusagara (jenerali wasezerewe mu ngabo) bafunzwe baregwa biriya byaha.

BBC Gahuza

Exit mobile version