Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Urarye uri menge niba umugore wawe ari Depite! Abagore 40% bahabwa akazi babanje mu gitanda

Ubwo yari imbere y’inteko ishinga amategeko Ingabire Marie Immaculee umuyobozi  w’umuryango Transperence International Rwanda yavuze ko ruswa ishingiye ku gitsina ariyo iza ku isonga muri ruswa zitangwa mu Rwanda dore ko iri ku ijanisha rya 40 %.Akaba avuga ko kuba itegeko rigenga imitangire y’ibimenyetso rituma iyi ruswa ikomeza kwiyongera. 

Kuba Itegeko rigenga imitangire y’ibimenyetso mu manza (Law of Evidence) riteganya ko ku cyaha cya ruswa y’igitsina, bihabwa agaciro iyo uwayitanze n’uyihawe bafatirwa mu cyuho, ni kimwe mu bituma ubwo bwoko bwa ruswa budacika mu Rwanda ahubwo ikarushaho gufata indi ntera.
Ibi ni ibyagaragajwe n’Umuryango  mpuzamahanga  urwanya  ruswa  n’akarengane, ishami  ry’u  Rwanda (Transperency International Rwanda), aho wagaragaje ko ruswa  ishingiye ku  gitsina ari yo iza ku isonga mu Rwanda ku kigero cya 40%.
Imbere Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu Nteko Ishingamategeko, Umuyobozi wa Transperency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculee yatangaje raporo igaragaza uko  ruswa ihagaze kugeza ubu,  mu  bwoko bwazo, aho mu ziza imbere harimo ishingiye ku  cyenewabo iri kum kigero cya 19%, iy’amafaranga mu mitangirwe y’akazi, ibyo bigafatwa nko  kukagura, yo ingana  na 39%, mu gihe ku isonga haza ruswa  ishingiye ku gitsina ingana na 40% by’izitangwa zose  mu  gihugu.
Asobanura iby’iyo raporo, bamwe  mu badepite bumiwe ndetse bamwe banagaragaza  amarangamutima yabo cyane cyane kuri iyi ruswa  ishingiye ku gitsina ikomeje kuzamuka mu  ntera.
Ingabire Marie Immaculee yavuze ko iyo ruswa idashobora gucika mu gihe itegeko riyigenga mu gutanga ibimenyetso rigifunze.
Ati “Mu rwego rw’ibimenyetso itegeko rirafunze, nk’ubu ntiwakwandikira umuntu SMS (ubutumwa bugufi) ngo nayijyana bayifate nk’ikimenyetso simusiga n’iyo yagufata aamajwi ntibabifata nk’ikimenyetso simusiga, baravuga ngo kereka umuntu afatanywe igihanga.”
Madamu Ingabire akomeza yibaza icyo gufatanwa igihanga ari cyo, akongeraho ati “N’iyo bagusanga muri hoteli muri kumwe ariko mutaryamanye ntabwo babifata nk’aho icyo cyaha cyari kigiye kubaho, bakubwira ngo ‘keretse izo SMS ari Polisi yazifashe ndetse n’ayo majwi, urumva ko ibyo bigoye.”
Umuyobozi wa Transperency International Rwanda akomeza asaba Inteko Ishinga Amategeko gufatanya n’izindi nzego bireba, iryo tegeko rikavugururwa, uburyo ibimenyetso byemerwa bukoroha.
Imibare ya Transperency International Rwanda igaragaza ko mu babajijwe mu bushakashatsi uwo muryango wakoze, bagaragaje ko abasabwa cyangwa abatanga ruswa y’igitsina, 43.3% ari abagore n’abakobwa baba bashaka akazi, 29.1% ari abagore cyangwa abakobwa bakora imirimo y’ubunyamabanga, 10.9% bo ni abagabo baba bari mu myanya y’imirimo iciriritse.
Iyo mibare igaragaza kandi ko 50% bemeje ko iyo ruswa ikoreshwa mu magambo yeruye cyangwa ateruye ariko aganisha ku gistina.
Abadepite, basa n’abarakajwe n’ubwiyongere  bw’iyi ruswa ishingiye ku gitsina, bagaragaje ko  ubushake bwa politiko mu kuyirwanya buhari, ariko bemeranya  na Transparency ku kuba itegeko rikibangamira abatanga ibimenyetso ibyo ari byo byose kuri iyi ruswa, ngo iyi ni  intambara bagomba kurwanira hamwe.
Umuryango  mpuzamahanga  urwanya  ruswa  n’akarengane, ishami  ry’u  Rwanda,  uvuga  ko  ingaruka  ku  kazi  gatangwa hashingiye  kuri   ruswa iyo ari yo yose, zatangiye  kwigaragaza, aho  ahenshi  akazi kagenda gapfa bitewe n’uko  gahabwa abatagashoboye.
Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko imaze  kumva ibyo, yatangaje ko igiye gukora raporo izashyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi  ikigwaho mbere  y’uko  ishyikirizwa Gouverinoma.
Source:
http://www.inyenyerinews.org/justice-and-reconciliation/kigali-abagore-40-bahabwa-akazi-babanje-mu-gitanda/

Exit mobile version