Ubwo yari imbere y’inteko ishinga amategeko Ingabire Marie Immaculee umuyobozi w’umuryango Transperence International Rwanda yavuze ko ruswa ishingiye ku gitsina ariyo iza ku isonga muri ruswa zitangwa mu Rwanda dore ko iri ku ijanisha rya 40 %.Akaba avuga ko kuba itegeko rigenga imitangire y’ibimenyetso rituma iyi ruswa ikomeza kwiyongera.
Kuba Itegeko rigenga imitangire y’ibimenyetso mu manza (Law of Evidence) riteganya ko ku cyaha cya ruswa y’igitsina, bihabwa agaciro iyo uwayitanze n’uyihawe bafatirwa mu cyuho, ni kimwe mu bituma ubwo bwoko bwa ruswa budacika mu Rwanda ahubwo ikarushaho gufata indi ntera.
Ibi ni ibyagaragajwe n’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, ishami ry’u Rwanda (Transperency International Rwanda), aho wagaragaje ko ruswa ishingiye ku gitsina ari yo iza ku isonga mu Rwanda ku kigero cya 40%.
Imbere Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu Nteko Ishingamategeko, Umuyobozi wa Transperency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculee yatangaje raporo igaragaza uko ruswa ihagaze kugeza ubu, mu bwoko bwazo, aho mu ziza imbere harimo ishingiye ku cyenewabo iri kum kigero cya 19%, iy’amafaranga mu mitangirwe y’akazi, ibyo bigafatwa nko kukagura, yo ingana na 39%, mu gihe ku isonga haza ruswa ishingiye ku gitsina ingana na 40% by’izitangwa zose mu gihugu.
Asobanura iby’iyo raporo, bamwe mu badepite bumiwe ndetse bamwe banagaragaza amarangamutima yabo cyane cyane kuri iyi ruswa ishingiye ku gitsina ikomeje kuzamuka mu ntera.
Ingabire Marie Immaculee yavuze ko iyo ruswa idashobora gucika mu gihe itegeko riyigenga mu gutanga ibimenyetso rigifunze.
Ati “Mu rwego rw’ibimenyetso itegeko rirafunze, nk’ubu ntiwakwandikira umuntu SMS (ubutumwa bugufi) ngo nayijyana bayifate nk’ikimenyetso simusiga n’iyo yagufata aamajwi ntibabifata nk’ikimenyetso simusiga, baravuga ngo kereka umuntu afatanywe igihanga.”
Madamu Ingabire akomeza yibaza icyo gufatanwa igihanga ari cyo, akongeraho ati “N’iyo bagusanga muri hoteli muri kumwe ariko mutaryamanye ntabwo babifata nk’aho icyo cyaha cyari kigiye kubaho, bakubwira ngo ‘keretse izo SMS ari Polisi yazifashe ndetse n’ayo majwi, urumva ko ibyo bigoye.”
Umuyobozi wa Transperency International Rwanda akomeza asaba Inteko Ishinga Amategeko gufatanya n’izindi nzego bireba, iryo tegeko rikavugururwa, uburyo ibimenyetso byemerwa bukoroha.
Imibare ya Transperency International Rwanda igaragaza ko mu babajijwe mu bushakashatsi uwo muryango wakoze, bagaragaje ko abasabwa cyangwa abatanga ruswa y’igitsina, 43.3% ari abagore n’abakobwa baba bashaka akazi, 29.1% ari abagore cyangwa abakobwa bakora imirimo y’ubunyamabanga, 10.9% bo ni abagabo baba bari mu myanya y’imirimo iciriritse.
Iyo mibare igaragaza kandi ko 50% bemeje ko iyo ruswa ikoreshwa mu magambo yeruye cyangwa ateruye ariko aganisha ku gistina.
Abadepite, basa n’abarakajwe n’ubwiyongere bw’iyi ruswa ishingiye ku gitsina, bagaragaje ko ubushake bwa politiko mu kuyirwanya buhari, ariko bemeranya na Transparency ku kuba itegeko rikibangamira abatanga ibimenyetso ibyo ari byo byose kuri iyi ruswa, ngo iyi ni intambara bagomba kurwanira hamwe.
Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, ishami ry’u Rwanda, uvuga ko ingaruka ku kazi gatangwa hashingiye kuri ruswa iyo ari yo yose, zatangiye kwigaragaza, aho ahenshi akazi kagenda gapfa bitewe n’uko gahabwa abatagashoboye.
Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko imaze kumva ibyo, yatangaje ko igiye gukora raporo izashyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ikigwaho mbere y’uko ishyikirizwa Gouverinoma.
Source:
http://www.inyenyerinews.org/justice-and-reconciliation/kigali-abagore-40-bahabwa-akazi-babanje-mu-gitanda/