Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Umwicanyi Paul Kagame arigamba ko yatoraguye abaturage b’akarere ka Nyamasheke akabatsemba!

Nimuhorane Imana! Abakomoka muri Nyamasheke ngo “nimushyire urutoki hejuru”, mbega iterabwoba!

Ni uko habuze n’umwe, umwicanyi Kagame ubwe ati “Bamporiki!” Bivuga ko uyu nyagucwa Bamporiki n’abandi batavuzwe ari “ingwate (otage)” za Kagame zikaba zigomba gutunga agatoki zitanga ab’iwabo badahumeka ivanjili yandikishijwe inkota ya Kagame. Mbega ubucakara !

https://youtu.be/T8LRmawSvQg

Ahubwo Bwana Bamporiki ube udukorera urutonde rw’abishwe bose muri Nyamasheke nk’uko shobuja abyigamba, uzabyerekane mu Nteko ngari y’abanyarwanda izacira urubanza shobuja! Dore umwicanyi Kagame arivugiye ati “twarabatoratoye booose, nta n’uwo kubara inkuru usigaye”.

Kagame wavuze ko nta mwanzi wakwinjirana, abo watoratoye se ukabatsemba ni ba nde? Bakundarwanda, mu gihe cya Nyabimata ya mbere, Nyabimata ya kabili n’itahwa ry’ubusitani, Kagame ntiyaciraga ntiyamiraga, nibwo ibihugu bikomeye byavugiye rimwe ko abenegihugu babyo birinda kujya mu Rwanda.

None kuko Abakinzi ba rubanda bamaze iminsi baramuhaye agahenge arigamba ko yatsembye icyitwa hungu cyose muli Nyamasheke !

Kuva we ubwe yivugiye ngo “abaturage ni imfura banze gufasha abaduteye” kandi nta murwanyi n’umwe wafashwe matekwa i Nyamasheke ngo yerekanwe, byumvikane neza ko ari inzirakarengane z’abaturage Kagame yatsembye.

Dr Biruka, 16/09/2019

Exit mobile version