Kuva izina rya ELECTROGAZ ryahindurwa, sosiyete z’amazi n’umuriro mu Rwanda zabuze igaruriro, ibibazo birazamba aho gukemuka.
Urebye ukuntu abantu baraye ijoro batonze imirongo nk’abasabiriza cyangwa abagiye gufata amabati y’ubuntu wagira ngo ntibari kugura poroduwi ya sosiyete ya mbere (yesheje agahigo) mu GUTANGA SERIVISE MBI NO GUKORA NABI mu gihugu.
Ndabizi bagiye kuba bambusanya ngo bagiye kuvugurura, ahaaaa! Uwabuze icyo akora abagara imigozi nako ntacyo mvuze, impinduka bahora bakora zirimo no guhindura amazina ya kampanyi no kuyicamo ibice zimaze imyaka zongera ibibazo aho kubikemura mu myaka n’indi y’ubusa ubu mu byumweru bibiri nibwo bizakemuka burundu? Tubitegamaso ni mwene Nzabandora wa Nzemerambonye wa Thomas
Cyangwa barashaka kubanza gutemuzamo abakura mu gihombo andi barayanyereje dore ko babimenyereye
Jean Claude Hagenimana