Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Umwanya w’Ubuyobozi uhabwa na Paul Kagame ugahita usezera k’ubuzima

Nk’uko tubikesha umwe mubigeze kuba ibyegera byo hafi cyane mu biro bya Nyakubahwa Paulo Kagame akaba yaranamubereye Umunyamabanga kuba Umuyobozi wa Banki Nyarwanda y’Iterambere izwi cyane ku izina BRD n’ukwishyira mu kaga.

Uwo dukesha iyi nkuru ni Dr David Himbara wibera mu gihugu cya Canada kuri ubu. Akomeza yemeza ko abayoboye BRD utarakijijwe n’amaguru, yarafunzwe cyangwa atakaza ubuzima muburyo budasobanutse. Zimwe mu ngero yaduhaye ngizi hano:

1. Edith Gasana — yakijiwe n’amaguru ahunga u Rwanda nyuma y’uko yari umuyobozi wa BRD

2. Theogene Turatsinze — nyuma yo kuyobora BRD yahisemo guhunga u Rwanda ntibyamuhira kuko yaje kwicirwa mu gihugu cya Mozambique

3. Kalisa Mupende — yajugunywe m’uburoko 2009 abugumamo imyaka imyaka isaga 10 nyuma yo kuyobora BRD

4. Henry Gaperi — yabanje gutabwa muri yombi nyuma azagucika akizwa n’amaguru ahunga u Rwanda nyuma yo kuyobora BRD

5. Alex Kanyankole — yatawe muri yombi ajugunywa muri gereza kuva Ukwakira 2018 nyuma yo kuyobora BRD n’ubu uburoko aburimo

6. Dr Byamungu Livingston — aherutse kwitaba Imana we n’abana be 4, mu mpanuka yabereye Uganda, akaba yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ishoramari muri BRD

Urupfu rwa Turatsinze Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zagize icyo ziruvugaho muri aya magambo:

”Mozambique police found former Rwandan Development Board Managing Director Theogene Turatsinze floating dead and tied with ropes in a lake two days after he was reported missing. Mozambique police initially indicated Rwandan government involvement in the killing before contacting the government and changing its characterization to a common crime. Rwandan government officials publicly condemned the killing and denied involvement. Domestic political observers commented that Turatsinze had access to politically sensitive financial information related to certain Rwandan government insiders. The killing remained unsolved at year’s end.”

Ugenekereje leta Zunze ubumwe z’Amerika zagize ziti:” Polisi ya Mozambike yasanze Theogene Turatsinze ureremba hejuru y’amazi yashizemo umwuka ahambirijwe imigozi mu mugezi nyuma y’iminsi 2 aburiwe irengero. Mozambike yabanje gushinja u Rwanda kuba rwaragize uruhare muri urwo rupfu nyuma Mozambike yaje kuvugana n’u Rwanda ihindura imvugo yemeza ko urwo rupfu rwatewe n’ubugizi bwa nabi busanze. U Rwanda rwumvikanye ruhakana kugira uruhare muri ubwo bwicanyi ndetse rwamagana ubwo bwicanyi. Inararibonye muri politike bemeza ko Turatsinze yari afite amakuru aremereye kubihereranye n’imari kubambari b’ubutegetsi bw’u Rwanda. Kugeza ubu ntiharafatwa abagize uruhare muri ubwo bwicanyi.”

Ikirango cya Banki Nyarwanda y’Iterambere

Umwanditsi w’iyi nkuru Dr David Himbara asoza asaba gusabira Umuyobozi mushya wa BRD uriho ubu. Inkuru ya medium.com

Exit mobile version