Site icon Rugali – Amakuru

Gereza RWANDA barayidadiye pe! -> Umuturage yabajije Minisitiri Shyaka uko babaho nibabuzwa kujya gucuruza i Goma

Umuturage yabajije minisitiri uko bazabaho ubwo yababwiraga ko bagomba guhagarika ingendo we yita ko zitari ngombwa i Goma ahari Ebola.

Hari mu nama yatumiwemo abaturage bahagarariye abandi n’abaminisitiri batatu, umuyobozi w’intara y’iburengerazuba, abayobozi ba gisirikare n’abapolisi ejo ku wa mbere nimugoroba.

Umupaka wa Gisenyi na Goma ni umwe mu ikoreshwa cyane mu Rwanda kuko ucaho abantu babarirwa ku 55,000 buri munsi nk’uko umukozi kuri uyu mupaka yabitangaje mu cyumweru gishize.

Uyu mupaka ku wa kane w’icyumweru gishize wafunzwe mu gihe cy’amasaha umunani, ariko uza kongera gufungurwa.

Indwara ya Ebola imaze kugaragara ku bantu bane muri uyu mujyi wa Goma muri Kongo uhahirana cyane n’uwa Gisenyi mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Muri iyi nama y’ejo ku wa mbere, umwe mu baturage yabwiye aba bategetsi ko bajya hakurya i Goma ari benshi kuko ari ho babona isoko ryiza ry’imbuto n’imboga zabo n’ibindi.

Yagize ati: “Ese wabuza umuntu kujya gucuruza ari byo bimutunze akazabaho ate?”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, yamusubije ati: “Uwabashakira ahantu mushobora gucururiza mutiriwe mujya hakurya ababaguriraga bakagira aho babasanga hafi atari kure y’umupaka byakora?”

Umuturage ati: “Aho turahafite”.

Yavugaga isoko mpuzamipaka ryuzuye hafi y’umupaka wa Gisenyi na Goma ku ruhande rw’u Rwanda.

Minisitiri Shyaka ati: “None ubwo muhafite se murajya he?”

Umuturage ati: “Ariya mafaranga Abakongomani baduhereza se bazajya bayadushyirira kuri banki?”

Yasobanuraga ko badasanzwe baza guhahira muri iri soko.

Minisitiri Shyaka ati: “Mukwiye kureka kujya hakurya bakajya babasanga hano”.

Umuturage ati: “Ubwo ni ukugira inama n’abandi…”

Abagatolika barabuzwa guhazwa ku rurimi

Nsengumuremyi Jean Marie Vianney igisonga cya musenyeri wa paruwasi ya Nyundo ya Kiriziya Gatolika wari uhagariye abandi muri iyi nama, avuga ko bashishikarijwe gusaba abayoboke babo kwirinda kwambuka imipaka bitari ngombwa.

Ati: “Batubwiye ko tubwira abayoboke bacu ko ibyo bakeneye bituruka hakurya aho kugira ngo bagende ari benshi byazanwa na bacyeya bakabicururiza mu gihugu”.

Avuga ko ubu mu Kiriziya bari gushishikariza abakiristu kwirinda guhazwa ku rurimi, no guhana amahoro ya Kiristu bahana ibiganza, ko ahubwo bajya bunama.

Uwufise ububasha kw’isanamuBBC GAHUZAImage captionBatinya Ebola ariko banavuga ko batinya kwicwa n’inzara mu gihe babuzwa kujya i Goma gushaka ibibatunga
Abajya kwiga i Goma bagiye kubibuzwa

Minisitiri w’ubuzima, Dr Diane Gashumba, yabwiye abanyamakuru ko baganiriye n’aba baturage ku buryo i Goma hajya hajyayo abantu bacye bagatumikira abandi.

Yavuze ko abanyamadini babujijwe gutumira abantu baturutse i Goma, Butembo cyangwa Beni muri ibi bihe hari Ebola. Ndetse n’abanyeshuri biga i Goma bavuye mu Rwanda bagiye kwandikwa bagashakirwa aho biga mu Rwanda.

Yagize ati: “Twahoze tubaza abaturage ngo ariko ubu hakurya havuze amasasu mwajyayo? Bose bavuze ngo ntabwo bajyayo. Ntabwo dushaka ko Umunyarwanda atinya Ebola ari uko yayibonye”.

Bwana Shyaka avuga ko nubwo i Goma haba hari amafaranga, ubuzima buruta amafaranga.

Ati: “Twaganiriye nabo tugamije kubumvisha ko nta mpamvu zo kwiziringa hakurya bitari ngombwa, nta mpamvu zo kugira ngo abana bacu bajye hariya hakurya kwigayo kandi mu Rwanda dufite amashuri cyane cyane muri ibi bihe by’icyorezo”.

Ubwo umupaka wari wafunzwe ku wa kane w’icyumweru gishize, umwe mu bawukoresha witwa Ernest Mvuyekure yabwiye BBC ko atinya inzara kurusha Ebola.

Yagize ati: “… Turya ari uko tuvuye hariya hakurya…Turabona ikibazo cya Ebola ariko n’imibereho ni ikibazo, uburwayi bwo umuntu yajya kwivuza cyangwa agapfa ariko atishwe n’inzara”.

Uyu munsi hateganyijwe inama iri buhuze ba minisitiri b’ubuzima b’u Rwanda na Kongo, inama ibera i Gisenyi ikiga kuri iki cyorezo.

Source: BBC Gahuza

Exit mobile version