Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Umutima w’intore za Kagame ziri mu Bufaransa nturi mu gitereko kubera ibyo Abayasenga yakoze!

Ese Abayisenga Emmanuel yaba yaratumwe n'abamukoreshaga muri polisi ya Kagame?

Umunyarwanda Abayisenga Emmanuel wemeye ko ariwe watwitse Katedrale y’i Nantes
Kuwa gatandatu taliki ya 18/07/2020 mu masaha ya nyuma ya saa sita, inkuru y’incamugongo yasakaye mu gihugu cy’Ubufaransa ndetse no ku isi yose ko kiliziya nkuru y’i Nantes (Cathédrale) yafashwe n’inkongi y’umuriro. Iyo kiliziya ikaba isurwa cyane naba mu kerarugendo banyuranye kuko iri mu murage w’amateka (patrimoine de l’UNESCO) kubera ko yubatswe mu kinyejana cya 15. Iyo nkuru yabaye incamugongo kubanyarwanda kuko hahise hatangazwa ko yatwitswe n’umunyarwanda ndetse akaba yarahise atabwa muri yombi nyuma akaza kurekurwa.

Nyuma y’iminsi 7, kuwa gatandatu taliki ya 25/07/2020, igikuba cyaracitse kuko umunyarwanda wakekwagwaho gutwika iyo kiliziya yemeye icyaha. Umwirondoro w’uwo munyarwanda wakomeje kugirwa ibanga n’inzego zishinzwe iperereza mu gihugu cy’Ubufaransa ndetse n’itangazamakuru ryaho ribikora uko, bose bakomeje kuvugako ari umunyarwanda ufite imyaka 39 y’amavuko.

Umunyamategeko wunganira uwo munyarwanda mu rubanza rwe “M. Quentin Chabert” yabwiye itangazamakuru ko umwirondoro w’umukiliya we wakomeje kugirwa ibanga kugirango bacubye intambara y’abanyepolitiki b’amashyaka y’abafaransa arwanya abanyamahanga cyane ko n’iperereza rigikomeje ryo kumenya byinshi bijyanye n’icyaha gikomeye yakoze. Ku makuru yanyuze ku mbuga nkoranyambaga zihuza abanyarwanda kimwe n’ibinyamakuru mpuzamahanga, umwirondoro w’umunyarwanda watwitse kiliziya y’i Nantes washyizwe ahagaragara, dore uko umunyamakuru wa radiyo mpuzamahanga VOA awusobanura:

https://www.radiyoyacuvoa.com/a/5521017.html

Abayisenga wemeye ko ariwe watwitse Katedrali y’i Nantes mu Bufaransa akomoka mu karere ka Muhanga mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda, amaze imyaka umunani ageze mu Bufaransa kuko yahageze mu mwaka w’2012. Afite imyaka 39 kandi akaba ari ingaragu. Abayisenga Emmanuel yinjiye mu gisilikare cya FPR- Inkotanyi ari umwana muto cyane , nyuma aza gushyirwa mu gipolisi cy’inkotanyi mu ishami rishinzwe iperereza (sergent judicial intelligence poloce office). Mu mwaka w’2010 yoherejwe mu butumwa bwo kuneka impunzi zahungiye mu bihugu by’Afurika y’amajyepfo cyane cyane impunzi ziri mu gihugu cya Malawi. Mu mwaka w’2012 yoherejwe mu butumwa bw’akazi ku mugabane w’uburayi, akaba yarageze mu gihugu cy’Ubufaransa mu kwezi k’ukuboza 2012 afite urupapuro rw’inzira ruhabwa abakozi ba leta y’u Rwanda (passeport diplomatique). Iperereza rikaba rizerekana ibintu byinshi kuri Abayisenga. Ageze mu Bufaransa yatse ubuhungiro ntiyabuhabwa; aho yabaga mu mujyi wa Nantes yirindaga guhura n’abanyarwanda bahaba, abagerageje kuvugana nawe yahitaga abigisha amatwara y’intore zikunda Kagame bigatuma bamuhunga!

Kubera iki “Intore za FPR -Kagame”ziri mu Bufaransa zihangayitse cyane?

Muri gahunda y’ubugome bwayo bwo gukurikirana mu mahanga abanyarwanda bayihunze ngo ijye kubicirayo, FPR-Kagame yakwije ku migabane yose y’isi no mu bihugu binyuranye umutwe w’abakomando bagomba kujya guhiga impunzi zitavuga rumwe nayo ziri mu mahanga. Uwo mutwe w’abagizi ba nabi ukaba wariyise “diaspora rwandais” (abanyarwanda baba mu mahanga). Igihugu cya Ostraliya giherutse gutanga raporo y’uburyo iyo diaspora ya Kagame igizwe n’abagizi ba nabi bagenzwa no guhiga impunzi. Mu bihugu by’Afurika y’amajyepfo, abo bakomando ba Kagame bakomeje kwica abaturage benshi b’ibyo bihugu, ubwo bwicanyi bwabo bukagerekwa ku mpunzi z’abanyarwanda kugirango ibihugu barimo bifate icyemezo cyo kuzirukana! ibyo na Kabarebe yaribyivugiye ubwe!

Mu Bufaransa, iyo diaspora ya Kagame yihaye izina ryitwa CRF (la Communauté Rwandaise de France). Mu byukuri nta munyarwanda wahunze ubutegetsi bw’abicanyi bwa Kagame uba mu Bufaransa uzi iyo CRF kiretse Kigali gusa niyo iyizi. Nyuma y’aho bitangarijwe y’uko Abayisenga Emmanuel yemeye icyaha cy’uko ariwe watwitse Katedrale y’i Nantes, iyo CRF yasohoye itangazo mu rurimi rw’igifaransa risobanura impamvu Katedrale y’i Nantes yatwitswe, ibyo bikaba bishimangira ko iyo CRF igizwe n’intore za Kagame iri inyuma y’igikorwa cy’iterabwoba cyo gutwika iriya Katedrale. Muri iryo tangazo CRF yanditse kuwa kabiri taliki ya 28/07/2020 rivuga ko uwo muryango wamenye amakuru ababaje y’uko hari umunyarwanda uri gukorwaho iperereza n’ubucamanza bw’Ubufaransa bitewe n’uko yemeye ko ariwe wagize uruhare mu gutwika Katedrale y’i Nantes; CRF ikagira iti :

“twabamenyesha ko uwo muntu atazwi mu muryango wacu, ntabwo tuzi imigendekere ye n’uburyo abayeho ndetse n’impamvu zamuteye gukora ayomahano…dutewe agahinda gakomeye no kwangiza kiliziya ikomeye ku isi y’Abafaransa kandi umutekano wabo tukaba tuwuhoza ku mutima…twabamenyesha ko twaburiye inshuro nyinshi abategetsi b’Ubufaransa tubabwira ko bari kwakira ku butaka bwabo abantu babagome bahunze ubutabera bavuye mu Rwanda cyangwa mu bihugu birukikije kubera ibyaha by’ubugome bakurikiranyweho…bamwe muri abo bantu bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi kandi bakaba bakomeje kwigisha urubyiruko ingengabitekerezo ya jenoside n’urwango rukabije bishobora gutera akaga nk’aka umuryango w’Abafaransa….twavuga nk’itabwa muriyombi ry’umwe mubakekwaho gukora jenoside kimwe n’ibikorwa by’ubutabera byo gukurikirana abandi bayikekwaho bishobora gukurura amahano akaba ariyo mpamvu mugomba guha agaciro impuruza yacu…akaba ari nayo mpamvu kwakira neza abo bantu no kubakingira ikibaba ku byaha bakoze bishobora gutera ibibazo bikomeye nk’ibi…“

Biragaragara neza ko uyu muryango CRF wa Kagame uzi neza impamvu y’itwikwa rya Katedrale y’i Nantes, kuko wivugirako itwikwa ry’iyo Katedrale ryatewe no kwakira neza mu bufaransa abajenosideri bityo bakaba bifuza ko abafaransa bagomba kwirukana abanyarwanda batemera ubutegetsi bwa Kagame ku butaka bwabo! CRF ikaba ibona ko gutwika Katedalari y’i Nantes ari nk’igihano gihawe Abafaransa! Uyu muryango CRF ariko utewe ubwoba n’iperereza riri gukorwa kuri icyo cyaha! Ese biramutse bigaragaye ko uyu muryango CRF wari uziranye kandi ukorana bya hafi na Emmanuel Abayisenga wabyifatamo ute? Ese ko uyu Emmanuel Abayisenga yabaye umusilikare n’umupolisi wa FPR-Kagame, CRF irashaka kuvuga ko Inkotanyi arizo zakoze jenoside ? Ese CRF ihuza ite itwikwa rya Katedrale y’i Nantes na jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka w’1994? Katedrale y’i Nantes ifite ubuhe bwoko? CRF yasobanura ite uburyo abantu bacyekwaho gukora jenoside bakirwa neza n’abafaransa nyuma abo ba jenosideri akaba aribo bahindukira bakagirira nabi abafaransa? Ese aho Inkotanyi sizo ziza gukora ibikorwa bibi ku butaka bw’Ubufaransa bitewe n’uko bwakira neza abanzi bazo?

Nyuma y’iri tangazo ry’intore za Kagame zibumbiye muri CRF ziri i Paris kimwe n’amakuru yemeza ko Emmanuel Abayisenga yabaye umusilikare n’umupolisi wa FPR-Inkotanyi, Abafaransa banyuranye bakomeje kugira icyo babivugaho: Ku rukuta rwe rwa twitter, uwitwa NadineMu yagize ati: “Biteye agahinda kumenya ko uyu musore rutwitsi i Nantes yabaye umusilikare wa FRP mu Rwanda. Imikorere yayo ikaba ikomeje kwica abantu ubugira kabiri: hari abantu yica bizwi tubonesha amaso yacu ariko hari n’abandi yica mu buryo buziguye ishora mu bwicanyi nyuma bikabaviramo guta umutwe“.

Mu byukuri ubutegetsi bwa Kagame bukomeje gucura imiborogo mu banyarwanda ndetse n’abanyamahanga, imbere mu gihugu imirambo ikomeje gutoragurwa ku misozi n’abantu benshi bakomeje kunyerezwa n’izo nkoramaso z’inkotanyi; igiteye agahinda ni uko izo nkotanyi zica abanyarwanda nyuma Kagame nawe agahindukira nazo akazica! Niba ubutegetsi bwa Kagame buteye gutyo (systeme), abanyarwanda bazashyira ubwenge ku gihe ryari? Ese abanyamahanga bazamenya ko bakorana n’ikihebe ruharwa Kagame ryari? None se Abafaransa barashaka kuzashinjwa n’abanyarwanda nyuma y’ingoma ya Kagame ko bafatanyije nawe mu kurimbura imbaga cyangwa bazavuga ko batari babizi?

Kuri iki kibazo cyo gutwika Katedrale y’i Nantes, abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga batanze ubutumwa ku bucamanza bw’Ubufaransa aho bagaragaje ko Kagame yemeye ko ariwe wishe perezida Juvénal Habyarimana ariko abacamanza b’Abafaransa nyuma bakavuga ko ntabimenyetso babonye ko ariwe wahanuye indege yarimo! No kuri iki kibazo cyo gutwika Katedrale y’i Nantes bakaba bizeye ko iryo kosa ritazongera kubaho, ejo Abafaransa bakazabwira isi yose ko nubwo Abayisenga Emmanuel yemeye ko ariwe watwitse Katedrali y’i Nantes ariko ko ntabimenyetso babonye ko ariwe wabikoze koko (non-lien)!

Tubitege amaso!

https://veritasinfo.fr/rwanda-umutima-wintore-za-kagame-ziri-mu-bufaransa-nturi-mu-gitereko/

Exit mobile version