Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Umutekano muke muri Rusizi uraterwa ni iki?

Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Cyangugu muri aka Karere ka Rusizi

Rusizi: Ku Cyumweru nijoro abantu bataramenyekana barashe umugore mu Murenge wa Gihundwe, banatwara muri uwo muryango Frw 400, 000 amakuru bamwe mu baturage batanze bavuga ko mu bateye ruriya rugo harimo babiri bari bambaye gisirkare, ariko Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yadutangarije ko abateye hariya ari abajura, ndetse ahumuriza abaturage ngo batuze.

Buriya bugizi bwa nabi bwabaye saa tatu z’ijoro mu Mudugudu wa Mpongora, mu Kagari ka Gatsiro, mu Murenge wa Gihundwe, ubwo urugo rwa Bavugamenshi Fidele rwatewe n’abantu batazwi bakamwambura amafaranga (Frw 400 000) bakanica barashe umugore we.

Exit mobile version