Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Umushinga One laptop per child wagiye nka nyomberi!

Nyuma y’umushinga One laptop per Child (wavugaga ko buri mwana wiga muri primaire agomba gutunga ordinateur )ushobora kuba ugiye nka nyomberi ,ubu noneho ngo hagiye kujyaho uwitwa “Smart Class “nawo ngo ugamije ko buri munyeshuri na mwarimu bagira imashini ya ordinateur ubu nawo ngo ugomba gutangira ndetse ngo bikagera muri 2020 buri mwana w’umunyarwanda ngo afite iyi machini kandi ayiguriwe n’umubyeyi we cg umurera.Iyi machini ngo ikiguzi cyayo kikaba kingana na amayero 200€ ubwo ni hafi ibihumbi 200,000frws.

Haribazwa niba uyu mushinga wo uzashoboka mugihe iyawubanjirije bisa naho utagize icyo ugeraho kigaragara nkuko waririmbwaga. Haranibazwa aho ubu bushobozi buzava ku babyeyi benshi cyane bafite amikoro make ?

Harya smart Kigali byagenze bite ko nubu tuyishyura buri munsi ariko ari baringa?

Harya jatropha, Kalisimbi.amagweja, moringa,nyiramugengeri,amashyuza….byo harya bigeze he?

Boniface Twagirimana

Exit mobile version