Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Umuryango wa Rusesabagina uvuga ko uzakomeza kumurwanaho

Irebere aho Paul Rusesabagina abwira umucamanza ko adashobora gukomeza gukina ikinamico mu nkiko za Kagame

Rwanda: Urukiko rwakatiye Paul Rusesabagina gufungwa imyaka 25 na 20 kuri Nsabimana Callixte. Urukiko rukuru i Kigali rwategetse ko Paul Rusesabagina afungwa imyaka 25, naho Callixte Nsabimana alias Sankara wari umuvugizi w’umutwe wa FLN agafungwa imyaka 20. Urukiko rwahamije Rusesabagina na Sankara bimwe mu byaha baregwa by’iterabwoba, rubagira abere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe.

Urukiko rwavuze ko bombi bagiye bemera bimwe mu byaha baregwa bakanabisabira imbabazi, nk’impamvu nyoroshyacyaha. Umucamanza yavuze ko Rusesabagina – wivanye mu rubanza ntaburane mu mizi – ibyo yemeye yabyemereye mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Rusesabagina yahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukora iterabwoba, ariko yagizwe umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe, rumuhanisha gufungwa imyaka 25.

Nsengimana Herman wabaye umuvugizi wa FLN asimbuye ‘Sankara’ yahamijwe kuba mu mutwe w’iterabwoba ahanishwa gufungwa imyaka itanu. Iki ni nacyo gihano cyahawe Mukandutiye Angelina umugore wenyine uregwa muri uru rubanza.

Abandi baregwa muri uru rubanza nabo bagiye bagabanyirizwa ibihano biri hagati y’imyaka 20 n’imyaka itatu. Muri uru rubanza, uretse babiri mu baregwa, abandi bose bategetswe kuzariha indishyire zose hamwe zirenga miliyoni 400 y’u Rwanda, mu bantu barenga 30 na kompanyi ebyiri baregeye indishyi. Rusesabagina – n’uyu munsi utari mu rukiko – yivanye mu rubanza mu kwezi kwa gatatu avuga ko ‘nta butabera yiteze muri uru rukiko’.

Isesengura rya BBC

Imyaka 25 y’igifungo kuri Paul Rusesabagina yabaye nko gutungurana kuri uru rubanza rw’iterabwoba rukomeye kurusha izindi mu Rwanda rwa nyuma ya jenoside. Ubushinjacyaha hamwe n’imiryango y’abishwe bari basabiye Rusesabagina gufungwa burundu bavuga ko ari we wari inyuma y’ibitero bya FLN byiciwemo abantu bose hamwe icyenda.

Benshi bari biteze igihano kiruta ibindi kuri uyu mugabo wivanye mu rubanza rugitangira. U Rwanda, igihugu gifite bamwe mu bantu bakomeye cyangwa bahoze bakomeye ubu bahunze kandi banenga Perezida Paul Kagame, nta na rimwe mbere ubutegetsi bwabashije kugira uwo muri bo rugeza mu Rwanda akaburanishwa ku byaha nk’ibi by’iterabwoba.

Rusesabagina, inzobere mu by’amahoteli yakoresheje izina yakuye muri filimi ‘Hotel Rwanda’ yigaragaza nk’umuntu ushobora kuba mukeba wa Paul Kagame muri politiki, ariko uruhare rwe mu gufasha FLN rwatumye akurikiranwa na leta ya Kigali kugeza imufashe.

‘Imyaka 25 ingana na burundu’ – Anaise Kanimba

Anaise Kanimba, umukobwa wa Rusesabagina, yabwiye BBC ko imyaka 25 kuri se w’imyaka 67 “ingana no gufungwa burundu kuri gereza tuzi zo mu Rwanda”.

Ati: “Twari tubyiteze, ntabwo bidutunguye kuko rwari urubanza rw’ikinamico. Ndababaye cyane kandi ndasaba n’umuryango mpuzamahanga kubona ko data adahawe ubutabera.”

Nsengiyumva Vincent uri mu baregeye indishyi yabwiye BBC ko hari ibyashimishije abaregeye indishyi ariko ko “benshi muri bo bazajurira” kubera ibitabashimishije.

Nsengiyumva ati: “Muri rusange icyadushimije ni uko bategetswe kwishyura indishyi, ariko abaregera indishyi abenshi bazajurira kuko urukiko ntacyo rwabageneye, rwirengangije ibimenyetso batanze.”

Exit mobile version