Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Dore bwa butabera bundi Kagame yavuze! Umunyemari uregwa gukubita umukobwa mu ruhame yarekuwe

Jean Claude Mwambutsa/BBC i Kigali

Umucamanza w’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge yavuze ko Francis Habumugisha uregwa gukubita umukobwa bari mu nama arekurwa by’agateganyo kubera impamvu zirimo ingwate y’imitungo ye.

Francis Habumugisha umunyemari wo mu Rwanda aregwa ibyaha bitatu; gukubita umuntu – umukobwa bari mu nama agafatwa amashusho na CCTV – gutukana mu ruhame no kwangiza ikintu cy’umuntu.

Francis Habumugisha ni umushoramari ufite televiziyo yitwa Goodrich TV mu Rwanda, akora kandi ibikorwa by’ubucuruzi mu buvuzi bwifashishije imirire.

Umucamanza w’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali yavuze ko ibyaha Habumugisha aregwa nta na kimwe cyarenza imyaka itanu y’igifungo.

Ko iyo bimeze gutyo amategeko yemerera uregwa gukurikiranwa adafunze.

Umucamanza yavuze kandi ko Habumugisha afite abantu bamwishingiye kandi yatanze ingwate y’imitungo ye bityo atahunga ubutabera.

Mu ntangiriro z’uku kwezi umukobwa witwa Diane Kamali yabwiye BBC uko mu kwezi kwa karindwi yahohotewe n’uyu uregwa mu nama barimo hamwe n’abandi nk’abafatanyabikorwa mu bushabitsi.

Kamali yashyize kuri Twitter amashusho yafashwe na CCTV avuga ko ari ay’iri hohoterwa yakorewe, akarega, ariko amezi abiri nyuma atabonye ubutabera.

Francis Habumugisha uregwa yahise afatwa arafungwa.

Perezida Paul Kagame nyuma yasubije Diane Kamali kuri Twitter ko “yatangajwe no kumva ko ubugenzacyaha bwaregewe ariko ntibukore igisabwa”.

Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, uruhande rw’uregwa rwavuze ko ibyabaye ari uko yahindukiye agasanga Kamali ari kumufata amashusho bikaba byamushyira mu kaga.

https://www.bbc.com/gahuza/49799140

Exit mobile version