Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Umujura yanga undi koko! Kagame wirirwa mu gendo hanze yabwiye abaminisitiri be afata nk'abaja be ko bo bagomba kugabanya ingendo zo hanze

Nabihanganiye bihagije -Perezida Kagame abwira abayobozi bahora muri za misiyo

Perezida Kagame yanenze abakozi ba leta bahora mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu, avuga ko arambiwe kumva ibintu nk’ibyo ndetse ko bikwiye kurangira burundu.
Mu ijambo rye yagize ati “Njya mbaza Minisitiri w’Imari, nti ndebera amafaranga agenda muri za misiyo uko angana. Ntagira uko ngana.”
Perezida Kagame yavuze abayobozi bahora mu butumwa bw’akazi batajya batanga ibisobanuro ku butumwa bagiyemo ngo ni yo babitanze ngo bavuga ko ibyo bagiyeho byihutirwa.
Yavuze ko bijya gutangira yafashe umwanzuro wo kugira ngo umuntu ugiye mu butumwa bw’akazi ajye amenyekanisha aho agiye ariko nabyo ntibyakorwa, ahubwo uvuze ko hari aho agiye agatanga impamvu z’uko ari ibintu byihutirwa.
Ati “ Ubwa mbere ngitangira, nagiye mbaza abantu mu nzego za leta nti nubwo ntashaka gufunga ngo mvuge ko nta muntu uzagira aho ajya; kuko ntabwo byashoboka n’igihugu kigira uko kigomba kugenderana n’ibindi, nti ariko reka tugire isobanurampamvu.”
“Niba ari ukuvuga ngo ni za misiyo za ba minisitiri, za bande, bagiye kugenda, tuvuge ngo agiye kuri iyi misiyo kandi ifitiye igihugu akamaro runaka. Tujye tubishyira mu bisobanuro na mbere y’uko uruhushya rwo kugenda ruboneka. Bijyaho… nkabona abasaba kugenda, nkareba mu bintu byose batanze ya mpamvu irabuze. Niyo ayishyizeho aravuga gusa ngo ni ibintu byihutirwa bifitiye igihugu akamaro gusa, akarekera aho. Nkavuga nti ariko bivuge. Urabitsinda se, ni ibiki bidufitiye akamaro utavuga ngo tubyumve? ”
Perezida Kagame yasobanuye ko hari abayobozi bitwaza ko ingendo bagiye kujyamo zitazishyurwa na leta mu kumvikanisha ko nta mafaranga y’igihugu azabigenderamo.
Ati “Barangiza bati ariko,[…] ntabwo ari leta yishyura amafaranga, hazishyura abatumira. Nkababaza niba ari abatumira, uzagende ube umukozi wabo, kuko igihe bagutumiye ukagenda, ntabwo ari ikibazo cy’amafaranga leta yagombaga kugutangaho gusa, kuko hari n’ikibazo cy’akazi ukwiriye kuba ukora. Iyo wagiye ntabwo uba ukora akazi hano.”
Misiyo z’abayobozi zatumye Perezida Kagame acika intege
Uru rugamba rwo kurwanya ko abayobozi bakomeza gusimburana mu butumwa bw’akazi mu mahanga ngo rwageze aho rusa n’aho ruciye Perezida Kagame intege aho yabisobanuye agira ati “Intambara zikomeza zityo, nkajya ndwana ndetse nsa n’unaneshejwe, imbaraga ziba nke, ndahanyanyaza, nkibutsa, nkatongana nti ’nibura hari icyo bigabanya ariko biranga’.”
Abayobozi benshi basigaye bitwaza EAC ngo basohoke mu gihugu
“Noneho ikintu nshaka kugeraho cya kabiri, ikintu bita East African Community cyacu. Buri cyumweru haba hari abatari munsi y’Abaminisitiri batatu bagenda,kandi noneho bakananyuranamo, bakabisikana. Batanu baragenda uyu munsi, bamara kugaruka, batatu bakagenda. Ukicara muri Cabinet ukabaza uti ariko ntuza arihe? Bati ese ntabwo wibuka ko bagiye mu nama ya East Africa ?”
Mu gutanga urugero yagize ati “Busingye we niho asigaye yibera, Minisitiri w’Ubutabera asigaye afite ibiro Arusha, ariko n’abandi bose baba babisikana, nkabaza nti ariko se iteka nzajya ngira cabinet haburamo Abaminisitiri batanu , bagiye muri EAC, hari ubwo baba bakigaruka, bagikoza ibirenge hano, bakaba barahamagawe ngo basubireyo. Ntabwo nabishobora, sinabyemera.”
Yakomeje avuga ko Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli yakoze neza agaca burundu ibijyanye na misiyo, ibintu ngo bemeranya.
Ati “Nemeranya na Perezida wa Tanzania uburyo yakuyeho burundu ibijyanye na za misiyo […] nagerageje kubitwara mu kinyabupfura, ndahendahenda ariko byanze, ntabwo nshaka kubona abaminisitiri hanze y’u Rwanda kurusha uko baba hano mu gihugu. Nihanganye bihagije, kwihangana kugiye kurangira.”
Perezida Kagame yavuze ko bishoboka ko Minisitiri Ushinzwe EAC yazahabwa inshingano zose, ufite amasezerano ashaka gukora akayamunyuzaho, ahubwo we akaba yakongererwa abantu bamufasha kugira ngo imirimo yose ikorwe neza aho kugira ngo abayobozi bose bahore bavuga ko bagiye mu butumwa bujyanye n’Umuryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’u Burasirazuba.
Ni ryari umukozi wa leta afatwa ko agiye mu butumwa bw’akazi?
Umukozi wa Leta afatwa ko agiye mu butumwa bw’akazi, igihe agiye gukorera akazi mu birometero birenze mirongo itatu uturutse aho asanzwe akorera, kandi akamara nibura amasaha atanu mbere yo kugaruka.
Urwego rwohereje umukozi mu butumwa imbere mu gihugu rumugenera indamunite za buri munsi zigizwe n’amafaranga y’ingoboka, ay’ifunguro, n’ay’icumbi igihe araye mu butumwa. Rumworohereza kandi mu buryo bw’urugendo rujyanye n’ubutumwa.
Ku bijyanye n’amahugurwa, ubusanzwe umukozi wa Leta ugiye mu mahugurwa mu mahanga ahabwa impamba y’urugendo ingana n’amadorari y’amanyamerika magana abiri (200 US $) yo kwitwaza.
Ku mahugurwa atarengeje iminsi 21 mu mahanga, kandi yishyurwa na Leta y’u Rwanda, amafaranga yo gutunga umukozi uri mu mahugurwa abarwa hakurikijwe uburyo ubuzima buhenze mu mijyi cyangwa ibihugu amahugurwa azaberamo, hakurikijwe amategeko agenga ubutumwa bw’akazi mu mahanga.
Ku mahugurwa y’imbere mu gihugu, umukozi wa leta ahabwa ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda ku mahugurwa atarengeje ibyumweru bibiri; ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda ku mahugurwa arengeje ibyumweru bibiri ariko atarengeje ukwezi kumwe; ibihumbi makumyabiri by’amafaranga y’u Rwanda ku mahugurwa arengeje ukwezi kumwe.

Exit mobile version