Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Umugabo wa Oda Gasinzigwa wahoze ari Minisitiri yareze Leta

Hari uwatekereza ko yareze Leta nyuma y’uko umugore we ava ku mwanya wa Minisitiri, uwo yaba yibeshye kuko ikirego cyakiwe ku itariki ya 25 Ukwakira 2015, kandi icyo gihe yari Minisitiri ndetse ntihagire ukeka ko ari cyo cyaba cyaratumye ava ku buyobozi,Oya!
 Nyirabayazana yabaye ubutaka
Bijya gutangira Gasinzigwa Paul umugabo wa Gasinzigwa Oda na mugenzi we Kampayana Martin baguze isambu n’umuturage Higiro Donati.
Iyi sambu iherereye mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Bwishyura, icyo gihe hari muri perefegitura ya Kibuye. Hari tariki ya 20 Nzeli 2000, bamwishyura amafaranga ibihumbi 900 y’u Rwanda.
Nyuma yaho, nk’ubutaka bwari mu Mujyi, Akarere kagiranye amasezerano na ba nyirabwo kugira ngo batangire babubyaze umusaruro bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi; batabyubahiriza bakabwamburwa bugahabwa abandi bo bagafashwa kubona ubundi.
Ayo masezerano hagati ya Kampayana na Gasinzigwa yabaye mu mwaka wa 2003, nk’uko impapuro IGIHE ifitiye kopi zibigaragaza. Impande zombi zemeranya ko mu gihe cy’imyaka itatu icyo kibanza cyarimo insina n’ibiti kiba cyatangiye kubyazwa umusaruro hamaze kugaragazwa umushinga ugiye kuhakorerwa.
Imyaka yaragiye irihirika,bigera mu 2008 nta kirakorwa nta no kubwishyurira ubukode bwo kuva mu 2001.
Akarere ka Karongi kamaze kubona ko bamaze imyaka batubaka ikibanza kandi akaba batarigeze bishyura imisoro, hakurikijwe amasezerano kari karagiranye nabo ubwo kabahaga ibyangombwa by’umutungo, kafashe cya kibanza karacyisubiza kuko amasezerano yateganyaga ko iyo ibiyakubiyemo bitubahirijwe nyir’ikibanza agitakaza nta yindi nteguza. Nyuma y’imyaka ine Akarere kishubije bwa butaka, kaje kubuha undi muntu wasabwe kubanza kwishyura amafaranga yagenwe n’Akarere.
Gasinzigwa na Kampayana bafatangaje ko batanyuzwe n’icyo cyemezo, maze muri 2008 bandikira umuyobozi w’Akarere ka Karongi arabahakanira.
Biyambaje Komisiyo y’ubutaka mu rwego rw’Akarere ‘batakamba’ maze iyo Komisiyo ishimangira ko ibyakozwe n’Akarere bihuye n’amasezerano bari baragiranye nako.
Bagiye muri Komisiyo y’ubutaka mu rwego rw’igihugu nabwo biba uko. Bagiye kwa Ministiri w’ubutaka [icyo gihe iyo minisiteri yabagaho] nawe ashimangira ko ibyakozwe n’Akarere bifite ishingiro ahubwo abagira inama yo kwegera Akarere kakabafasha kubona ikindi kibanza.
Mu murundo w’impapuro zisaga 40 IGIHE ifitiye kopi igisubizo cyazaga ari kimwe:‘Akarere kakoze ibikwiye’.
Mu gikorwa cy’iyandikwa ry’ubutaka cyo muri 2011 na bwo batambamiye ko bwa butaka bwandikwa ku wabuhawe, ariko nabwo ubusabe bwabo nti bwahabwa agaciro maze bwa butaka babutakaza burundu ahubwo uwabuhawe atanga inyigo y’igikorwa ashaka kuhashyira.
Bareze batinze ariko barareze
Gasinzigwa na mugenzi we bareze Akarere nyuma y’imyaka 8 bahakaniwe na nyuma y’imyaka ine ibyangombwa bya burundu bitanzwe.
Ikirego cyatanzwe na Me Bimenyimana Felicien mu izina rya Kampayana na Gasinzigwa mu rukiko rwisumbuye rwa Karongi ruburanisha imanza z’ubutegetsi.
Yanditse avuga ko abakiriya be bagerageje kwiyambaza inzego zitandukanye uko zagiye zisimburana kugera kuri Guverineri uriho ubu dore ko bamwandikiye tariki ya 11 Nzeli 2015 akabohereza kuri Meya Ndayisaba Francois nawe wabasubije ati ‘nyuma yo gukora isesengura,twasanze Akarere ka Karongi karabamenyesheje ko ubutaka mwabwambuwe kubera ko mutigeze mukurikiza ibikubiye mu masezerano’.
Me Bimenyimana yasabye urukiko kwakira iki kirego ‘ko gifite ishingiro’, rukemeza ko ubutaka ‘bwacu tudakwiye kubwamburwa’, kwemeza ko Akarere ka Karongi gatsinzwe kakanatanga indishyi ya miliyoni eshanu n’igihembo cy’umwavoka cya miliyoni imwe.
Abanyamategeko basobanura ko hashobora kuba harabayemo uburiganya mu kwemera iki kirego kuko ngo amategeko agena igihe ntarengwa ibirego bitangwamo iyo biregwamo Leta ku byemezo yafashe kuko ubusanzwe icyo gihe aba ari gito ugereranyije n’igihe ibyemezo kuri iyi sambu byafatiwe, bityo ngo ibi bishobora kuba byararenzweho n’umwanditsi w’urukiko.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko uru rubanza ruzasomwa tariki ya 29 Mata 2016, gusa kuva kuwa Gatanu tariki 22 Mata 2016 kugera ahagana saa mbili z’igitondo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Mata 2016, twagerageje kuvugana na buri ruhande rurebwa n’iki kibazo ntibyadukundira kuko nta n’umwe witabaga umurongo wa telefoni, n’uwitabye akavuga ko ‘ntacyo nabivugaho’.
Tuzakurikirana iby’uru rubanza…
Exit mobile version