Kumva ukuri ku karengane abanyarwanda bakorewe nibyo bidufasha kwibohora.
Ubu turimo tuvuga imishikirano ariko gukomeza gushimangira ukuri niko kubaka imitima, ntabwo wakwanga ukuri ngo umenye imishikirano ico ivuze.
Bimwe mubyerekana ko perezida Paul Kagame atigegeze yita k’ubuzima bw’abanyarwanda muri rusange (operation simususiga, na operation punguza) n’ubw’abatutsi bari muRwanda (operation fanyiya) ku by’umwihariko tubisanga mu nyandiko nyinshi.
Mu gitabo cya Noel Ndanyuzwe (ikiganiro ikondera TV) ndetse no mu mvugo ya Dallaire harimo ukuri. Binagaragara ko abantu nka Dallaire bubahirije inshingano zihishe, zitarizo abanyarwanda bateganyaga.
Dallaire ngo yaravuez ati:
“NASABYE KAGAME GUHITA AFATA KIGALI KUGIRANGO AHAGARIKE UBWICANYI BWARI BWIBASIYE ABATUTSI,WE ARANSUBIZA NGO NIBA IKIGUZI (Igitambo)KIGOMBA KUBONEKA,ABO BATUTSI NIBO BAGOMBA KUGITANGA.”
Isesengura rya Ntunsige Turajana:
Natwe tuti ubwo buhamya bwa Dallaire bugaragaza ku buryo burenze ubukenewe,uruhare rwa
bamwe n’abandi,ndetse n’umukino bariho bakina muri icyo gihe,mu magambo make ibyo bakomeje kugerageza guhisha no gusibanganya. Nyamara kandi ni mu gihe kandi ni karemano ko ubugome bwose n’ikinyoma bigendana ubwabyo umugera wo kwivamo.
Mureke twibaze ibibazo bine bikurikira byonyine,tube tugarukiye aho:
1.Hagati ya Dallaire na Kagame ni nde wari ufite inshingano zo kurengera abaturage?(kurusha undi)
2.Kuki ibyo Dallaire yagiye kubisaba Kagame,kandi hari abo ba Koffi Anan n’izindi imbéciles?
3.Kuki Dallaire yasabye Kagame kujya i Kigali,aho kubisaba ubuyobozi bw’u Rwanda bwari buri i Kigari budakeneye kubanza gukora urugendo rwo kujyayo?
4.Dallaire yabwiwe n’iki ko Kagame afite
ubushobozi bwo guhita agera i Kigali?
Buri wese azakore analyse ye,ariko twe icyo dukuramo ni uko umugambi wo guhirika ubutegetsi hakoreshejwe imidugararo Dallaire na Kagame bari basanzwe bawuziranyeho,twibwira ko n’uwari asanzwe abihakana noneho abasha kubyumva.
Nyuma ariko,Dallaire abonye imivu y’amaraso,bigaragara ko yagize ihahamuka,ajya kubwira mugenzi we icyo yumva cyaba igisubizo.
Ariko Kagame we yamurushaga imibare,kuko yabonye ko imivu y’amaraso ariyo azabyaza umusaruro utubutse,uruta uwo yari yarumvikanyeho na Dalaire n’andi macuti yabo,niko kumuninira.
Gusa ibyo byose nta na rimwe byigeze biba ibanga bwa cyane,ahubwo ni uko ababikoze bose bikinze inyuma y’urukuta rwa Clinton-Blair
Icyo tutabashije kwongeraho,ni ikibazo cyo kumenya impamvu byari ngombwa kuri Dallaire gusaba Kagame guhita afata Kigali,mu gihe tuzi ko nawe yariho arwana inkundura ngo ayifate.
Aho harimo akantu kihishe,ariko nabwo si cyane,kuko ubwo byumvikana ko Dallaire yari asanzwe azi ku buryo burambuye igishushanyo cy’intambara bari barateguye,ndetse n’igihe bari bayigeneye,ariko wenda bagatungurwa no kwihagararaho kw’ingabo z’u Rwanda,noneho Dallaire akabona biri kuzarira,ndetse agatinya ko abantu bakomeza gupfa ari benshi bikazamubyarira ingaruka,ndetse twavuga tuti yashoboraga no gutinya ko batinda mu makoni bakazaneshwa,noneho kwihangana biramunanira ajya gutota Kagame.
Ahubwo abafite uburyo bazadushakire itariki Dallaire yabwiriyeho Kagame ibyo,kuko yadufasha kunononsora iri sesengura.
Gusa kugeza aha twe tubona ko mission principale yo gutera intambara yari ifitwe na Dalaire(gutegura no gutanga amabwiriza)ariko abagomba kuyishyira mu bikorwa ari ingabo za Kagame,Kagame rero kuko asanzwe ari indiscipliné amuha igisubizo kivanzemo na plan y’agakeregeshwa k’iwe.
Twibaza ko Dallaire no kuba yarageze aho akabivuga ni uko ari plan ya Kagame ndetse n’igisubizo cye byamukomerekeje,bikomeza kumumunga rero nk’uko inzika yose imunga uyibitse,ageze aho abivuga ari nko kumwihimuraho.
Ngiruwonsanga Tharcisse