Claudien Munyantore n’umugore we Murebwayire nasanze babagara amashaza mu murima wabo mu murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi, barishimye, baraganira, bagaseka…ariko mu myaka itanu ishize ibintu byari bikomeye cyane hagati yabo.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu ngo rigenda rifata intera, ubugenzacyaha buvuga ko ibirego byaryo byavuye ku 6,500 mu 2018 bigera ku 9,500 mu 2019, mu 2020 bigera ku 12,000.

Gusa ihohotera rishingiye ku gitsina si ibikorwa bibibaza umubiri gusa, gusesagura umutungo cyangwa guca inyuma uwo mwashakanye naryo ni ihohoterwa nk’iryo, nk’uko imiryango irirwanya ibivuga.

Mu myaka itanu ishize Murebwayire yarahukanye asubira iwabo ahamara imyaka itatu yarahunze umugabo we. Yabitewe n’iki? Ati: “…Ku mutungo reka data. Naratotezwaga…naratotejwe ku buryo buhagije. Hari umuganga w’inshuti yanjye naragiye ndamubwira nti ‘ndebera ibiro mfite’, njya ku munzanira arambwira ati ‘usigaranye ibiro 32’.

“Nza kumubwira ikibazo mfite ati ‘ese ugapfa gutyo?’ Naragiye njya iwacu…naho najyaga kuryama aho nagasinziriye nkumva uyu mugabo ni we uje, ari ukumwikanga.”

Munyantore yambwiye ko ibyo umugore we avuga ari ukuri, ariko ubu iyo asubije amaso inyuma nawe ubwe yigaya.

Ati: “Ikintu cyane cyane tutumvikanagaho ni isesagura ry’umutungo no gucana inyuma, ibyo bintu nibyo byatumye arambirwa arigendera.

“N’iyo nahahaga inshuro igihumbi ibyo naguraga byose nkazana mu rugo byabaga impfabusa kuko babaga bavuga bati ‘n’ubundi ni ibyo yasaguye ku byo yagombaga kuduha’.”

Uko Murebwayire yagarutse mu rugo

Guceceka ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu ngo bishobora kugira ingaruka zirimo n’ubwicanyi hagati y’abashakanye, nk’uko abarwanya iri hohoterwa babyigisha.

RWAMREC, umuryango utegamiye kuri leta uteza imbere ihame ry’uburinganire bw’ibitsina byombi ushishikariza abagabo nka Munyantore guhindura imyitwarire.

Uhugurira icya rimwe abagore n’abagabo babo kandi wagize uruhare mu kunga Murebwayire na Munyantore.

Umukozi wa RWAMREC Jonathan Munyanziza ati: “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ahanini rikorwa n’abagabo, ariko si ukuvuga ko nabo batarikorerwa.

“Niba rero ari bo bakora iryo hohoterwa cyane bagomba kugira uruhare rugaraga mu kurirwanya, niyo mpamvu dukorana nabo ngo bagire uruhare rufatika.”

Murebwayire yagarutse mu rugo rwe nyuma y’uko Munyantore aciye bugufi akamusaba imbabazi.

xxx

Ati: “Nabonye ubutwari agize mbwira ababyeyi banjye nti ‘muhaye imbabazi reka ntahe ndebe’, mpageze hhuumm! mbona yarahindutse, mbona aramfasha imirimo bidasanzwe.

“[Ubu] nta kintu mushinja kuko iyo afite ifaranga ntabizi hari igihe numva ampamagaye ati ‘nsanga aha n’aha nkugire agafanta’ kandi ubundi bitarabagaho.”

Madame Uwizeye Gisele ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu karere ka Kayonza ahamagarira n’abagabo kudaceceka ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorerwa mu ngo.

Agira ati: “[Abagabo] baracyafite ikibazo cyo kuvuga ngo nimbivuga ndaba ntakiri umugabo mu rugo. Wiceceka!”

Source: BBC Gahuza