Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda-Uganda: Umupaka wa Gatuna Wafunguwe Ariko si Buri Wese Wemerewe Kwambuka

Leta y’u Rwanda iravuga ko n’ubwo umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wongeye gufungurwa nyuma y’imyaka 3 wari ufunze, abaturage bakwiye kubanza kwitonda ibihugu byombi bikabanza bigashyiraho uburyo bwo kwirinda Covid-19.

I saa sita z’ijoro zo kuri iyi tariki ya 31/1 ni bwo umupaka uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe. Ntabwo hahise hagaragara urujya n’uruza rw’abaturage, bitewe n’ijoro ndetse n’imvura nyinshi yaguye mu gace ka Gatuna. Usibye umugande umwe wari utwaye imodoka nini wabashije kwinjira muri Uganda avuye mu Rwanda.

Si abasubiye iwabo bishimiye iki gikorwa gusa, kuko n’abari basanzwe bakorera imirimo y’ubucuruzi kuri uyu mupaka, bagaragaje akanyamuneza. Buri muturage winjiraga mu Rwanda cyangwa se uhasohotse abanza gupimwa icyorezo cya Covid-19. Ku banyarwanda bo bashyirirwagaho umwihariko wo guhabwa inkingo ku baba batarakingiwe, cyangwa barahawe rumwe.

Ikibazo cy’abaturage babuzwaga kwinjira, cyatumye urujya n’uruza rw’abava mu gihugu kimwe bajya mu kindi bagabanuka. Leta ikavuga ko nubwo imipaka yafunguwe, hakiri ibindi bizabanza kunozwa mbere y’uko abaturage bongera kwisanzura mu ngendo.

Umupaka wa Gatuna wafunguwe kuri uyu wa mbere wari warafunzwe mu kwezi kwa 3/2019 nyuma y’uko u Rwanda rwari rwatangije imirimo yo kuwusana ariko biza guhurirana n’uko rwashinjaga Uganda gushyigikira ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano warwo no gufunga Abanyarwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi ntibagezwe imbere y’ubutabera.

Ku ruhande rw’u Rwanda, icyemezo cyo gufungura umupaka cyafashwe nyuma y’iminsi mike Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, agiriye uruzinduko i Kigali ndetse agirana ibiganiro na Perezida Kagame. Hakurikije ibyatangajwe n’abayobozi b’ibihugu byombi, ibyo biganiro byari bigamije kuzahura umubano wabyo.

Mu kiganiro, Umuvugizi Wungurije wa Leta y’u Rwanda, Alain Mukurarinda, yagiranye na Televiziyo Rwanda yavuze ko kuba umupaka wa Gatuna ufunguye ari intambwe itewe mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi ariko yibutsa Abanyarwanda ko bitavuze ijana ku ijana ko ari iherezo ry’ibibazo bajyaga bahura nabyo bambutse.

Inkuru y’Umunyamakuru Assumpta Kaboyi, Ijwi ry’Amerika ryari ryarungitse ku mupaka wa Gatuna

Exit mobile version