Icyemezo cya leta y’u Rwanda cyo gufungura imipaka yo ku butaka cyatangiye kubahirizwa none kuwa mbere aho ku mipaka imwe n’imwe abaturage bambutse ariko ku yindi bikaba bitarashoboka. Imipaka y’u Rwanda n’ibihugu bituranyi yafunzwe ku rujya n’uruza rw’abantu kubera icyorezo cya Covid-19 kuva mu kwezi kwa gatatu 2020.
Leta ivuga ko ubu abatuye mu Rwanda bagera kuri 60% bamaze gukingirwa byuzuye, ariyo mpamvu y’uyu mwanzuro wo gufungura imipaka y’ubutaka – iy’ikirere ntabwo yigeze ifungwa.
Ku mipaka ya Kagitumba, Gatuna na Cyanika ihuza u Rwanda na Uganda ibintu ntibyagenze uko byari byitezwe kuko kwambuka byasabaga kuba wipimishije igipimo cya Covid cya PCR cyishyurwa 30,000Frw (hafi US$30) ku banyarwanda.
Bitandukanye no ku yindi mipaka, ibi byatumye hari umubare munini w’abaturage batihutira kwambuka kubera iki kiguzi.
Itangazo rya leta ryo kuwa gatandatu nijoro ryavugaga ko abazambuka imipaka “bashobora gupimwa Covid bya hato na hato” na ministeri y’ubuzima.
Mu modoka ya mbere ya Volcano Express yari igiye guhaguruka muri gare ya Nyabugogo i Kigali yerekeza i Kampala, abagenzi bari bayirimo babwiye BBC ibyishimo bafite n’icyizere ko bagiye kwambuka.
Fabrice Nsengiyumva, avuga ko yari yarakennye “kuko Ibugande niho mpigira ubuzima” ariko akaba yahaherukaga mu 2019.
Ati: “Ubushize [ubwo batangaje gufungura umupaka wa Gatuna ariko ntufungurwe] nabwo twari twiteguye kugenda tugeze Gatuna batwangiye ko twambuka turongera turagaruka. Ariko ubu twizeye ko batwemerera.”
Umugore uvuga ikinyarwanda ariko w’umuturage wa Uganda, avuga ko ifungwa ry’imipaka ryari ryaramutandukanyije n’abana be n’umugabo we bari muri Uganda.
Ari muri iyi modoka, yabwiye BBC ati: “Ni ukuri bagize neza. Nari narasize abana kandi batoya n’umutware. Abana bariraga bambaza ngo uzaza ryari nta gisubizo.”
Iyi modoka n’abayirimo yaje kwambuka umupaka wa Gatuna ikomeza hakurya muri Uganda, nk’uko bamwe mu bayirimo babibwiye BBC.
Ku mupaka wa Gisenyi – Goma
Hano icyahindutse uyu munsi ni uko abambuka batari gusabwa kuba bipimishije Covid-19 nka mbere, nk’uko bamwe mu bambutse uyu mupaka uyu munsi babibwiye BBC.
Kuri uyu mupaka – uza imbere mu inyurwaho n’abantu benshi ku munsi mu Rwanda – hari hashize igihe abantu bemerewe kwambuka, ariko abo mu karere kawegereye batemerewe kwambuka berekanye indangamuntu bagahabwa ‘jeton’ nk’uko byari bimeze mbere.
N’ubu ibi niko byifashe, abambukaga bakoresheje indangamuntu – biganjemo abaturage bo mu karere ka Rubavu bakora ubucuruzi buciriritse – kugeza ubu ntibaremererwa kwambukira ku ndangamuntu nk’uko bari babyiteze uyu munsi.
Umwe mu baturage utifuje gutangazwa yagize ati: “Abambuka ni abafite laisser-passer na passport, abaturage benshi ba hano ntibarabasha kwambuka kuko bamenyereye kwambukira kuri jeton, ibi byangombwa bisaba amafaranga bamwe ntabyo bafite.”
Ku mupaka wa Rusumo – Tanzania
Uyu mupaka uhuza u Rwanda na Tanzania niwo unyuraho ibicuruzwa byinshi kuva amakimbirane ya politiki y’u Rwanda na Uganda yatuma u Rwanda rutangira gukoresha ahanini ibiva ku cyambu cya Dar es Salaam.
Amakamyo yikoreye ibicuruzwa niyo yabonekaga kenshi kuri uyu mupaka.
Mu buryo bwanditse, Clementine Mukangarambe ukorera i Kiyanzi muri kilometero eshanu uvuye ku mupaka wa Rusumo yabwiye BBC ko abantu bari kwambuka.
Ati: “Nahageze mu gitondo mbona abantu bari kwambuka nta kintu basabwe uretse ibyangombwa.” Yongeraho ko hari ibyishimo ku bantu bari kwambuka.
Uretse abanyarwanda bambutse uyu avuga ko hari n’abavuye muri Tanzania binjiye mu Rwanda mu gitondo kuwa mbere.
Ku mupaka wa Ruhwa – Burundi
Umurundi utifuje gutangazwa amazina uvuga ko yari agiye mu mirimo kuri Kabare University muri Uganda, yageze i Kigali ku cyumweru ateze indege kuko imipaka y’ibihugu by’u Burundi n’u Rwanda igifunze.
Ari muri Nyabugogo mu modoka igiye muri Uganda yabwiye BBC ati: “Nagize amahirwe ngeze hano kuko umupaka bawufunguye uyu munsi.
“Twifuza ko n’uw’u Burundi bahita bawufungura.”
Ku mupaka wa Nemba ho haracyafunze nk’uko umunyamakuru ukorera mu majyaruguru y’u Burundi yabibwiye BBC mu butumwa bwanditse.
Kuva mu makimbirane ya 2015 ibihugu byombi ntibirafungura imipaka y’ubutaka, abategetsi b’u Rwanda mu minsi ishize bumvikanye bavuga ko hakiri ibikiri kunozwa mbere y’uko ababituye bongera kugenderanira nka mbere.