Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Ubushinjacyaha bwajuriye mu rubanza rwa Rusesabagina, umukobwa we ati ‘yimwe uburenganzira’

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko bwatanze ubujurire ku mwanzuro w’urukiko mu rubanza rurimo Paul Rusesabagina hamwe n’abandi 20 barezwe hamwe na we. Mu itangazo ryo ku wa gatatu, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwavuze ko “bwatanze ubujurire ku mwanzuro w’Urukiko Rukuru wo ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa cyenda mu 2021, mu rubanza rwa NSABIMANA Callixte wiyita Sankara n’abo baregwa hamwe”.

BBC yagerageje kuvugana n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda ngo imenye icyo bwajuririye nyirizina kuri uwo mwanzuro, ariko ntibyashoboka. Gusa nyuma y’uwo mwanzuro, umuvugizi w’ubushinjacyaha yabwiye ikinyamakuru New Times kibogamiye kuri leta ko “butanyuzwe” n’ibihano byahawe bamwe mu baregwa, ariko bushima ko nta wagizwe umwere.

Ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa cyenda, Bwana Rusesabagina, w’imyaka 67, yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamwe n’ibyaha by’iterabwoba, mu rubanza yafatwagamo nk’uregwa w’ibanze. Uru rubanza we yari yikuyemo mu kwezi kwa gatatu avuga ko “nta butabera ntegereje” mu rukiko rukuru rwaruburanishije.

Igihano yakatiwe ni cyo kinini kurusha ibindi by’abo baregwaga hamwe. Abaregwaga na bo bashobora kujurira kuri uwo mwanzuro w’urukiko bitarenze iminsi irindwi y’akazi isigaye, ku gihe cy’iminsi 30 giteganywa n’amategeko uhereye ku gihe iryo somwa ry’umwanzuro ryabereye.

Carine Kanimba, umukobwa wa Rusesabagina, yabwiye BBC ko se “yimwe uburenganzira bwo gusoma umwanzuro w’amapaji 250 wasomwe ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa cyenda kugeza hasigaye iminsi micye ku itariki ntarengwa y’ubujurire”.

Bwana Rusesabagina yamenyekanye ku isi nyuma y’inkuru ye itavugwaho rumwe yashingiweho filime ‘Hotel Rwanda’, ivuga ko yarokoye abantu barenga 1,200 mu gihe cya jenoside yo mu Rwanda mu 1994.

Ibyaha yahamijwe bijyanye n’ibitero byagabwe ku Rwanda n’umutwe wa FLN wari uw’impuzamashyaka ya MRCD-UBUMWE yari umwe mu bakuru bayo.

BBC Gahuza

Exit mobile version