Iperereza rya Panama: Inyandiko ya Mossack Fonseca yanyereye yerekana ubuhisho bw’inyereza ry’imisoro ku bantu bakomeye
Inyandiko imiliyoni 11 zashyizwe hanze, zivuye mu kigo cya Panama gishinzwe kuburanira abantu mu mategeko “Mossak Foseka”, kimwe mu bigo bikomeye ku isi bikorera mu ibanga.
Zigaragaza uburyo Mossak Fonseka yafashije abakiriya bayo guhishira amafaranga afite inkomoko mbi [itemwe n’amategeko], guhunga ibihano, ndetse n’imisoro.
Icyo kigo kivuga ko cyakoze mu buryo budakemangwa mu gihe cy’imyaka 40 kandi ko kitigeze gishinjwa ibyaha byo kugira nabi.
Icyo ibitangazamakuru bya Panama bibivugaho.
Umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa Francois Hollande yakiranye yombi ayo makuru ashobora kongera amafaranga ava mu misoro ku bantu batayitangaga. Izo nyandiko zigaragaza abakuru b’ibihugu bahozeh ku butegetsi cyangwa bakiburiho 12 n’abandi bantu 61 bafitanye isano n’abakiri cyangwa abigeze kuba abategetsi. Barimo minisitiri w’intebe wa Iceland Sigmundur Gunnlaugson, utaramenyekanishije umutungo w’umugore we, ubu akaba ariho anasabwa kwegura.
Izo nyandiko kandi zigaragaza urwikekwe ku mafaranga yahishiriwe inkomoko mbi yayo agera kuri miliyari y’amadorari avugwamo abafatanyabikorwa b’umukuru w’igihugu w’Uburusiya Vladmir Putin.
Gerard Ryle, umuyobozi w’ikigo gikora itangazamakuru ricukumbuye (ICIJ), atangaza ko izo nyandiko zirimo imikorere y’umunsi ku wundi y’ikigo Mossak Fonseka mu gihe cy’imyaka 40. Ngo kuri we atekereza ko ishyirwa hanze ry’ayo mabanga rishobora kuzaba ari ryo rya mbere rikomeye ku isi kubera uburemere bwayo.
Ibinyamakuru bya Panama- Ahantu hakunzwe cyane n’abakire n’abafite imbara, hahishuwe.
Miliyoni 11 z’inyandiko zari zifitwe n’ikigo gishinzwe guhagararira abantu mu mategeko Mossak Fonseka zahawe igitangazamauru cy’Ubudage Sueddeutche Zeitung, nacyo kiziha ikigo gikora itangazamakuru ricukumbuye(ICIJ).
BBC Panorama n’ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza, na byo biri mu bigo 107 by’intangazamakuru bikorera mu bihugu 78 byakurikiranye iby’izo nyandiko. BBC ntabwo izi aho zaturutse.
Inyandiko nanone zigaragaza uburyo Mossak Fonseka cyahaye serivisi zijyanye n’amafaranga mu rwego rwo gufasha abacuruzi guhisha imitungo yabo.
Umwe mu bakiriya b’abakire, umuherwe w’Umunyamerika Marianna Olszewski yatanze impapuro z’impimbano mu rwego rwo guhisha amafaranga ye abayobozi. Ibi bijyanye no kurenga amabwiriza mpuzamahanga agamije gukumira guhishira amafaranga afite inkomoko mbi, no kunyereza imisoro.
Ubutumwa bwa e-mail buvuye ku muyobozi wa Mossak yandikira madamu Olszewski mu kwezi kwa mbere 2009, busobanura uburyo ashobora kuyobya banki: “Dushobora gukoresha umuntu usanzwe uzakora nka nyi’ri umutungo…noneho izina rye rizahabwa banki. Kuba rero iki ari ikibazo gikomeye, amafaranga nayo agomba ni menshi cyane”.
Madamu Olszewski ntiyasubije ibibazo bya BBC.
Mu itangazo, Mosseka Fonseka kiti:
“Ibirego byanyu bijyanye n’uko dutanga serivisi zivuga ko zigamije guhisha ba ny’iri ubucuruzi bwite, si byo kwihanganira, kandi ni ibinyoma.”
“Ntidutanga serivisi zo kwigwizaho inyungu ngo duhemukire amabanki. Biragoye, niba tutavuga ko bitanashoboka, kudaha za banki umwirondoro waba ny’irimitungo, ndetse n’inkomoko yayo mafaranga.”
Ayo makuru kandi arimo amabanga y’ibigo bya peteroli bifitanye isano n’imiryango ndetse n’abahuje imigabane n’uwahoze ayobora igihugu cya Misiri Hosni Mubarak, Uwahoze ayobora Libiya Muammar Gaddafi na perezida wa Siriya Bashar al-Assad.
Isano n’Uburusiya
Zirashyira ahagaragara kandi gukingira ikibaba amafaranga miliyari y’amadorari afite inkomoko mbi byakozwe na banki y’Uburusiya ndetse n’abahuje imigabane ba hafi na Prerezida Putin.
Ibyo byakozwe na Banki Rossiya, ubu yahawe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu byUburayi kubera kwiyunga k’Uburisiya n’intara ya Crimea yahoze ari iy’igihugu cya Ukraine.
Bwa mbere, izo nyandiko zahishuye imikorere y’amabanki
Amafaranga yanyuze mu bigo bya peterori, mu buryo buzwi, bibiri muri byo, bikaba ari iby’inshuti za hafi za perezida Putin.
Umunyamuziki Sergei Roldugin aziranye na Vradmir Putin kuva bakiri ingimbi, akaba yarabyaye muri batisimu umukobwa wa Perezida ari we Maria.
Mu nyandiko, Bwana Roldugin yungutse amagana ya za miliyoni z’amadorari bivuye ku bucuruzi bukemangwa. Ariko inyandiko zigaragazwa n’ibigo bya Bwana Roldugin zo zigira ziti:
“Ikigo n’inkidorerwamo cyashizwe ahagaragara ahanini kugirango kigire ibanga nyiracyo.”
Isano na Iceland
Amakuru ya Mossack Fonseka agaragaza kandi uburyo minisitiri w’intebe Sigmundur Gunnaugsson yari afite imitungo atamenyekanishije yari iriri muri za banki zahombye mu gihugu cye.
Bwana Gunnlaugsson ashinjwa guhisha za milirayi z’amadorari muri za banki zo mu gihugu cye zihishe inyuma y’ikigo cya peterori kitazwi.
Inyandiko zahishuwe zigaragaza ko Sigmundur Gunnlaugsson n’umugore we baguze ikigo cya peteroli Wintris mu 2007.
Ntiyigeze amenyekanisha icyo kigo ubwo yinjiraga mu nteko ishingamategeko mu 2009. Yagurishije 50% by’icyo kigo cya Wintris ku mugore we nyuma y’amezi umunani.
Bwana Gunnlaugsson ubu arahamagarirwa kwegura. Avuga ko nta tegeko na rimwe yishe, kandi ko umugore we atigeze abona inyungu n’imwe ivuye mu byemezo bye.
Ikigo cya peterori cyakoreshejwe gushora za miliyoni z’amadorari zikomoka ku murage, nk’uko bivugwa mu nyandiko yashyizweho umukono n’umugore wa Bwana Gunnlaugsson ari we Anna Sigurlaug Palsdottir mu 2015.
Mosseka Fonseka kivuga ko ibigo bya peteroli biri hose ku isi kandi ko bikoreshwa ibintu bitandukanye bikurikije amategeko.
“Iyo dutahuye igikorwa kidasobanutse cyangwa kidakurikije amategeko, twihutira kukimenyesha ubuyobozi. Ni ko bimeze, n’iyo abayobozi batwegereye bagaragaza ibimenyetso by’uko hari abakekwa, buri gihe dufatanya nabo.”