Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Uburwayi bwa Aimable Karasira bwateye impaka no mu bujurire

YouTube video player

Abunganira Aimable Karasira uyu munsi babwiye uruko rwisumbuye ko umukiliya wabo agifite uburwayi bwo mu mutwe kandi urukiko rw’ibanze mu kwezi gushize rwabyirengagije rutegeka ko afungwa by’agateganyo. Karasira ashinjwa guhakana jenoside, kuyiha ishingiro, kubiba amacakubiri no kugira umutungo w’amafaranga atagaragariza inkomoko.

Mu rubanza ku wa kane hifashishijwe ikoranabuhanga uregwa n’abunganizi be Gatera Gashabana na Evode Kayitan bari kuri gereza, bavuze ko ataburana kuko atameze neza. Urukiko rwemeje gusubika urubanza ariko Karasira ahita avuga ati: “Ibibi birarutana aho kurusubika ndaburana”, maze atangira kujurira icyemezo kimufunze by’agateganyo.

Abamwunganira bavuze ko urukiko rw’ibanze rwirengagije impapuro za muganga zihamya uburwayi bwa Karasira, ndetse bavuga ko “umuntu uri imbere y’ubucamanza ari umurwayi”. Basaba ko Karasira ahabwa iminsi irindwi yo kwivuza muri Caraes i Ndera kubera uburwayi afite bwo mu mutwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo nta shingiro bifite kuko umuganga ari we ubwira urukiko ko umuburanyi acyeneye kuvuzwa, rugafata umwanzuro. Ubushinjacyaha bwavuze ko uburwayi Karasira afite budakuraho ko afite ubwenge n’ubushishozi bwo kumenya ikibi n’icyiza.

Impaka ku buzima bw’uregwa bwo mu mutwe nizo zaranze iburanisha uyu munsi, urukiko ruvuga ko ruzazifataho umwanzuro kuwa kane w’icyumweru gitaha tariki 26.

Exit mobile version