Ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda ntibushobora kugerwaho igihe cyose bushingiye ku kinyoma no kugoreka amateka aho gushingira k’ukuri kuzwi n’imitimanama y’abahutu n’abatutsi.
Ubwenge bw’abagize leta y’agatsiko ka FPR na Perezida wabo Paul Kagame bwaguye ikinya kuburyo nta kintu kizima bashobora gukorera abanyarwanda. Urugero: Nk’ubu birirwa bigisha za NDI UMUNYARWANDA bakabeshya rubanda ko nta moko aba mu Rwanda nyamara bagahindukira bati JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI.
Kuri ubu leta ya Kagame irakangurira abatutsi baba mu mahanga kwamagana Umunyamabanga Mukuru wa Loni ngo kuko avuga génocide rwandais aho kuvuga génocide tutsi. None se ko wumva nta moko ari mu Rwanda, abatutsi bibukwa bishwe mu 1994 bakomotse he? Ni mu barundi se ko bo bemera ko ayo moko atatu ahatuye?
Uku gushaka guhisha ubwoko bigamije kurangaza abanyarwanda b’ibimagamaga kugirango ubutegetsi bw’agatsiko k’abatutsi b’abega bubone uko bukomeza kwica abahutu n’abatutsi b’abanyiginya.
Gloire Rukika