Leta y’u Rwanda yemeje ko ubukerarugendo bwo mu gihugu n’abagisura bavuye mu mahanga busubukura imirimo, kuri umwe mu bakora muri uru rwego ngo iyi ni inkuru nziza.
Inama y’abaminisitiri yateranye ejo ku wa kabiri yemeje ko ubukerarugendo bwemewe no “ku bashyitsi baje mu ndege bwite, baba abantu ku giti cyabo cyangwa abaje mu matsinda”.
Yvan Uriho ukuriye imwe muri kompanyi zitegurira ingendo zikanatembereza ba mukerarugendo yabwiye BBC ko bitari byoroshye ku bakora muri uru rwego kumara amezi atatu badakora kubera coronavirus.
Yagize ati: “Biraza kugira ingaruka nziza ku mibereho yacu no ku gihugu”.
“Dutegereje amabwiriza yandi ya RDB [ikigo cy’iterambere cy’u Rwanda] cyangwa uburyo bw’imikorere tukabona kongera gutangira gukora”.
“Nashishikariza abantu gukomeza amabwiriza yo kwirinda kuko icyorezo [cya coronavirus] cyo kiracyahari”.
Bwana Uriho avuga ko muri iki gihe ibikorwa byinshi birimo n’ubukerarugendo byari byarahagaze, muri kompanyi ye bari barakomeje gukora ariko mu buryo bwo kuyamamaza ku mbuga za internet.
Bwana Uriho, ukuriye kompanyi ya Anywhere Rwanda Travel and Tours, ati: “Ntacyo twinjizaga…Ibintu ntibyari byiza”.
Mu bindi inama y’abaminisitiri yemeje, harimo ko imihango y’idini yo guherekeza cyangwa gusezera ku wapfuye mu nsengero yemewe ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30.
Imihango yo gushyingura nayo ntigomba kurenza abantu 30. Insengero zo zikomeje gufunga, nkuko itangazo rya leta ribivuga.
Ubukerarugendo ni bwo bwa mbere bwinjiriza u Rwanda amafaranga y’amahanga, bugakurikirwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Imibare ya RDB ivuga ko mu 2017 uru rwego rwinjije mu gihugu miliyoni 438 z’amadolari y’Amerika.
Mu kwezi kwane, ishami rireba iby’ubushabitsi mu bukerarugendo mu rwego rw’abikorera mu Rwanda ryari ryandikiye RDB, risaba leta kugoboka abacuruzi muri uru rwego kubera igihombo barimo.
Mu ibarura mu bakora ubushabitsi bwo gucumbikira abantu, gutwara abakerarugendo, gutwara abantu no kwakira inama, iri shami ngo ryasanze kugeza mu mpera y’ukwezi kwa gatatu bari aba bari bamaze guhomba miliyari 34,9 y’u Rwanda.
Rivuga kandi ko abari bakozweho iryo barura ari 24% by’abari muri ubwo bushabitsi, bityo ko iki gihombo cyari kitezweho kuba kinini kurushaho uko abandi bari muri ibi bikorwa bazagenda batanga imibare yabo.
Mbere yuko icyorezo cya coronavirus cyaduka, umwaka ushize umukuru w’ikigo RDB yatangaje ko mu bukerarugendo u Rwanda rwihaye intego yo kuba rwinjiza miliyoni 800 z’amadolari buri mwaka mu myaka itanu iri imbere.