Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Ubucakara bw’iki gihe bwibasiye bamwe barimo n’abana

Imibereho abana mu cyaro mu Rwanda

Ijambo ubucakara ntabwo ari amateka gusa, ikigo mpuzamahanga gishinzwe umurimo ku isi kivuga ko abantu miliyoni 40 ku isi bari mu bucakara bw’iki gihe. By’umwihariko abana miliyoni 150 bakoreshwa imirimo bitemewe, muri bo harimo abana bato bagikoreshwa mu ngo, mu mirima y’icyayi n’umuceri mu Rwanda.

Umuryango w’abibumbye uvuga ko ubucakara bw’iki gihe burimo ibikorwa nko gukoresha abantu ku gahato, gushyingira ku gahato, gukoresha abana, gukoresha umuntu udafite amahitamo yo kubireka n’ibindi…

Mu gihe uyu munsi isi izirikana umunsi mpuzamahanga wo guca ubucakara, Uwamahoro Jackson uyobora ishyirahamwe ry’abakozi bo mu rugo mu Rwanda avuga ko gukoresha abana no gukoresha mu buryo bubi abakozi bo mu rugo bikiriho.

Umuryango w’abibumbye uvuga ko umuntu umwe kuri bane mu bari mu bucakara bw’iki gihe ari umwana. Amategeko mu Rwanda abuza gukoresha bihoraho abantu bari munsi y’imyaka 18.

Mu bantu miliyoni 24 bakoreshwa imirimo y’agahato ku isi, miliyoni 16 muri bo bakoreshwa nk’abakozi bo mu ngo, abakozi ku nyubako cyangwa mu bikorwa by’ubuhinzi.

Bwana Uwamahoro yabwiye BBC ati: “Haracyari abagishaka gukoresha abana kugira ngo babahembe ayo bashaka kuko gufata umukozi ubifitiye ubushobozi bisaba amafaranga menshi”.

Usibye gukoresha abana, Bwana Uwamahoro avuga ko bakinabona ibibazo by’abakoresha badahemba abakozi babo, babakoresha amasaha menshi cyangwa bakabahemba ‘intica ntikize'”.

Ubushakashatsi bwa “Domestic workers’ baseline survey” bwakozwe n’umuryango CLADHO utegamiye kuri leta uharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda bwibanze ku ikoreshwa ry’abana mu ngo.

Buvuga ko mu turere 15 muri 30 tugize u Rwanda ingo hagati ya 4.7 na 9.6% zifite abakozi bo mu rugo bakora imirimo inyuranye.

Hejuru ya 50% y’abakoreshwa bari hagati y’imyaka 16 na 20, naho hagati ya 6 na 8% ni abana bari hagati y’imyaka 10 na 15 nk’uko ubu bushakashatsi bwatangajwe mu 2016 bubivuga.

Buvuga kandi ko 37.8% bahembwa hagati ya 5,000 na 9,900Frw ku kwezi, 34% bagahembwa hagati ya 10,000 na 14,900Frw naho 2% bahembwa hagati ya 25,000 na 30,000Frw ku kwezi.

Uwufise ububasha kw’isanamuGETTY IMAGES
Bwana Uwamahoro avuga ko amafaranga abakozi bo mu ngo bahembwa ari macye ugereranyije n’akazi bakora n’igiciro cy’ubuzima ubu, ibi bigatuma abenshi ngo ntacyo uyu mushara ubamarira mu buzima.

Bwana Uwamahoro ati: “Dutegereje ko itegeko ry’umurimo rihindurwa tukarishingiraho, tukavuga tuti ‘niba umukoresha aho akora akorera ku masaha, n’umukozi akoresha mu rugo nakorere ku masaha anahembwe hakurikijwe iryo tegeko'”.

Jean Léonard Sekanyange uyobora CLADHO abona ko hari ikibazo cy’abayobozi ku nzego z’ibanze bakireberera abakoresha abana mu ngo cyangwa mu mirimo y’ubuhinzi kuko ari bo baba baturanye.

Ati: “Ubundi umwana uri munsi y’imyaka 18 yakabaye ari mu ishuri yiga, ntiyakabaye ari mu rugo umukoresha, mu kurinda imirima y’umuceri, imirima y’icyayi cyangwa mu mabuye y’agaciro”.

Bwana Sekanyange avuga ko bakoze ubukangurambaga burwanya ibi bikorwa ubu hakaba hari abajya bafatwa bagakurikiranwa kubera gukoresha abana.

Exit mobile version