2016-2019 ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza guhura n’ingorane – Min.Gatete
AMAKURU | Yashyizwe ku rubuga naVénuste Kamanzi Kuwa 29/04/2016
*Guverinoma yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’imyaka 3;
*Igabanuka ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga bikomeje kugira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda;
*Guverinoma yashyizeho ingamba zigamije guhangana n’iki kibazo ariko umusaruro wazo ushobora gutinda;
*U Rwanda rwatangiye gusaba IMF ikigega cy’ingoboka.
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete mu kugaragariza Inteko Ishinga Amategeko imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta mu mwaka wa 2016/17, 2017/18, 2018/19, yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwitezeho gukomeza guhura n’ingorane zituruka ku igabanuka ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga.
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb.Claver Gatete.
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb.Claver Gatete.
Min.Gatete Claver yavuze ko muri iyi myaka itatu iri imbere, ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza guhura n’ibibazo bituruka ku miterere y’amasoko mpuzamahanga.
Ati “Ubukungu bwacu bwitezwe kuzamuka ku gipimo cya 6% muri 2016/17, (igipimo) kikazagera kuri 6.5% muri 2018. Izamuka ry’ibiciro ku masoko rikazaguma ku gipimo kiri munsi ya 5% mu gihe giciriritse.”
Min.Gatete yabwiye Inteko ko icyuho hagati y’ibyo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga kiziyongera ku gipimo cya 9% bitewe n’igabanuka ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga bikomeje kugira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda.
Yagize ati “Kubera ko igabanuka ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga rikomeje kugira ingaruka ku bicuruzwa twohereza mu mahanga no ku bukungu bwacu muri rusange, Politike y’ingengo y’imari ya 2016/17 ndetse n’ingamba z’ubukungu mu gihe giciritse zifite umwihariko wo gushyiraho ingamba zigamije kongera ibicuruzwa twohereza mu mahanga no kugabanya ibyo dutumiza yo, ari nako duteza imbere ikoreshwa ry’iby’iwacu.”
Mu ngamba Leta yafashe zizayifasha gukomeza guhangana n’ibibazo byugarije ubukungu, harimo kongera ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga no kugabanya ibyo rutumiza mu mahanga.
Muri iyi ngamba, ngo inganda zo mu Rwanda zitandukanye zizafashwa kongera umusaruro; Leta yongerere agaciro umusaruro w’amabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga, ndetse no hakomezwe ubushakashatsi ku mutungo kamere twaba dufite mu butaka (oil exploration); Leta izongera ubuso buhingwaho icyayi n’ikawa; Irusheho kubyaza umusaruro umushinga w’ubworozi bw’inka zitanga inyama cyane cyane izijya hanze; Leta ngo izateza imbere ubukerarugendo na Serivise, hatangizwa imirimo izakorerwa muri ‘Kigali Convention Center’.
Leta kandi ngo igiye gushyiraho ikigega kizajya gitanga ubwishingizi n’ubundi bufasha ku bashoramari bafata inguzanyo ziteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga (export growth facility).
Indi ngamba, igamije koroshya ishoramari n’uburyo bwo gukora ubucuruzi mu Rwanda, ahaho ngo ni ugushyira ingufu mu bikorwa by’ingenzi birimo kongera ibikorwa remezo hubakwa umuhanda wa Kivu Belt Rubavu-Rubengera-Gisiza, hagurwa ikibuga cy’indege cya Kigali, hasanwa umuhanda Bugarama-CIMERWA, hongerwa ingufu z’amashanyarazi, hasanwa umuyoboro wa Mamba-Butare, kugeza Amashanyarazi mu duce tunyuranye tw’inganda, gukwirakwiza amazi meza mu Mujyi wa Kigali no mu cyaro hirya no hino.
Ingamba ya gatatu, ni uguteza imbere umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, cyane cyane hibandwa ku guhaza amasoko y’imbere mu gihugu, ndetse no gusagurira amasoko mpuzamahanga.
Aha, harimo gukwirakwiza gahunda ya twigire muhinzi, kongera ikoreshwa ry’inyongera musaruro no gutanga ishwagara mu Turere dufite ubutaka busharira, Gukomeza gushyiraho uburyo bwo kuhira imyaka ku misozi no mu bishanga, kongera ibikorwaremezo bifasha guhunika imyaka, hitabwa ku gushyiraho uburyo bwo kubika ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga nk’indabo n’ibindi.
U Rwanda rurimo gusaba IMF ikigega cy’ingoboka
Minisitiri Gatete Claver yavuze ko bitewe n’uko zimwe muri ziriya ngamba zisaba igihe kinini kugira ngo zitange umusaruro, ubu ngo Leta yatangiye kugirana ibiganiro n’ikigega mpuzamahanga cy’imari “IMF” kugira ngo hashyirweho uburyo bw’ingoboka yafasha u Rwanda kubona Amadevize ahagije kugira ngo rubashe gutumiza ibintu mu mahanga igihe bibaye ngombwa.
Gusa, ntiyagaragaje amafaranga bifuza muri iki kigega cy’ingoboka, n’igihe bifuriza kubona iyi ngoboka.
Soma Ingengo y’Imari 2016/17: Amafaranga agenewe ibikorwa by’iterambere azagabanuka kubera inkunga z’amahanga.
Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW