Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Twiyibutse abategarugori Oda Gasinzigwa yigeze kwikoma none inkoni yabakubise nawe iramukubise

Reka twibutse Oda Gasinzigwa uyu mugani “Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo”. Oda yibagiwekurenza urugo inkoni yakubitishije bagenzi be none nawe barayimukubitishije! Impyisi rero nta mpuwe igira, urayiheka mwagera mu nzira ika kurya! Soma ibyo Oda yavuze atuka bagenzi be kandi abarenganya:
“Oda Gasinzigwa Komiseri mu Muryango FPR INKONTANYI yagaragarije Inteko rusange y’Umuryango FPR INKOTANYI ko hari bamwe mu bategarugori bakoreye umuryango FPR INKOTANYI mu gihe cyo kubohora u Rwanda, ariko kuri ubu bakaba baragaragaye mu byaha bisebetse byo kwandagaza umuryango FPR INKOTANYI, ubugambanyi no kwangisha abaturage ubuyobozi buriho.
Abo bagarutsweho ni Lt Colonel Rose Kabuye wigeze kuba Perefe w’Umujyi wa Kigali akanashingwa Protocole ya Perezida Kagame, undi ni Mary Bayine wigeze kuyobobora Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro akaza no kuba umunyamabanga uhoraho muri MINAFET na Ambassaderi Uwanyirigira Immaculee wigeze guhagararira u Rwanda mu gihugu cy’u Buhorandi. Komiseri Oda Gasinzigwa yavuze ko hari n’abandi bashobora kugwa muri uwo mutego barimo uwari Ambasaderi Joy Mukanyange, Anne Gahongayire na Immy Camarade. Aba bose bakaba ari bamwe mu bantu bari bakomeye mu muryango FPR INKOTANYI.”
Isomere nawe uko Vuvuzera Kanguka ya Kagame n’umuryango we FPR cyanditse kuri aba badamu Oda yigeze kwikoma:
Uko Rose Kabuye yakoze agatsiko k’Abagore baba Cadres ba FPR-Inkotanyi bakagambanira Perezida Kagame n’ umuryango we
arton2799.jpg?1411110441
Muri Kongere nkuru y’umuryango FPR – INKOTANYI iheruka kubera I Kigali, abayobozi batandukanye mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu bari mu muryango FPR Inkotanyi, bibukijwe zimwe mu ndangagaciro zikwiye kuba ziranga umunyamuryango wa FPR, aho hagawe bamwe mu bayobozi bagiye bagaragara mu byaha byo kugambanira igihugu no kwangisha rubanda ubuyobozi.
Perezida Kagame kandi yagarutse ku banyamuryango bagenda bateshuka ku ntego z’umuryango wa FPR Inkotanyi bakagambanira igihugu banagisebya, bitwaje ko hari ibyiza bakoreye igihugu ubundi bakitwara nkaho igihugu kibafitiye ideni, Perezida Kagame ati “, ntawe ubafitiye ideni ku buryo baza kurimwishyuza.. Perezida Kagame yabwiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko inshingano bafite zitoroshye bityo bakwiye kurushaho gushyira ingufu mu mikorere ya buri munsi.
Perezida Kagame ati : Ntiwaca amazi RPF, ntiwaca amazi Kagame n’ababigerageje kuva mbere ntacyo bagezeho.

Mary Baine.

Oda Gasinzigwa Komiseri mu Muryango FPR INKONTANYI yagaragarije Inteko rusange y’Umuryango FPR INKOTANYI ko hari bamwe mu bategarugori bakoreye umuryango FPR INKOTANYI mu gihe cyo kubohora u Rwanda, ariko kuri ubu bakaba baragaragaye mu byaha bisebetse byo kwandagaza umuryango FPR INKOTANYI, ubugambanyi no kwangisha abaturage ubuyobozi buriho.
Abo bagarutsweho ni Lt Colonel Rose Kabuye wigeze kuba Perefe w’Umujyi wa Kigali akanashingwa Protocole ya Perezida Kagame, undi ni Mary Bayine wigeze kuyobobora Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro akaza no kuba umunyamabanga uhoraho muri MINAFET na Ambassaderi Uwanyirigira Immaculee wigeze guhagararira u Rwanda mu gihugu cy’u Buhorandi. Komiseri Oda Gasinzigwa yavuze ko hari n’abandi bashobora kugwa muri uwo mutego barimo uwari Ambasaderi Joy Mukanyange, Anne Gahongayire na Immy Camarade. Aba bose bakaba ari bamwe mu bantu bari bakomeye mu muryango FPR INKOTANYI.

Joy Mukanyange.

Amakuru ikinyamakuru Rushyashya gikura ahantu hizewe aragaragaza uko Lt.Col. Rose Kabuye, Mery Baine nabo bagenzi bavuzwe haruguru binjiye mubikorwa byo kwandagaza umuryango FPR-Inkotanyi kuva hambere bakomeza kwihanangirizwa, biza gufata indi ntera aho bagiye Sudani y’epfo, bajya Uganda ahohose bagenda basebya umuryango FPR-Inkotanyi.

Immy Camarade.

Icyaje kuba kibi kurushasho ni Anniversaire ya Rose Kabuye ngo yabereye munzu yahoze ari iya Theogene Rudasingwa yaguzwe na Mme Dusabe Therese, ahashyira Restaurent SELEC iyi ikaba iherereye I Nyarutarama inyuma gato y’inyubako ya Polisi Denis, abo bagore bose baje muri Anniversaire ya Rose, barara banywa batuka FPR, Perezida Kagame na Mme we Jeannette Kagame, bavuze amagambo menshi bagera naho ngo bavuga ko “ Perezida Kagame ashaka kwisubizaho 2017, abantu bakwiye guhaguruka bakamurwanya” ngo kuko aha imyanya abantu bamwe, abantu bakera muri FPR, ntabibuke, ngo abahunga bafite impamvu.
Uretse aba bagore bagiye ahagaragara, ese abagabo babo aho siko babyumva ? Icyambere : ntibabivuze kugirango tumenye ko badafatanije . Icyakabiri : baba se baritandukanije nabo nkuko Edda Mukabagwiza yabikoze yitandukanya na murumuna we uri muri RNC. Edda ubu yabaye muzima kubera Leta nziza nyamara muri Leta ya Habyarimana yiga I Mburabuturo yajyaga yandika kunkuta z’amashuri ngo “ A BAS LES TUTSI ”.

Ambasaderi Uwanyirigira Immaculée.

Ese ko Karemera ari Komiseri wa RPF, yigeze yitandukanya n’umugore we Anne Karemera uvugwa muri ibyo bikorwa bisebya umuryango FPR.
Iyo witegereje abo bagore n’abandi bameze nkabo , iyo babambuye imyanya barahinduka, bakaba babi, hari abaguma aha abandi bakagenda , kimwe n’abandi bose bagiye bamburwa imyanya bakajya muri opposition.
Ikibabaje gusa n’uko aba bagore bamaze gutwara abantu benshi kuko n’imiryango ifatanye, yaturutse hamwe, wari uziko umugore wa Pascal Ngoga wahoze ari Amasaderi muri Ethiopia ari mukuru wa Lea Karegeya umugore wa nyakwigendera Col. Karegeya Patrick, Lea yabaye kwa Ngoga igihe kinini.
Immy Camarade yashatse imyanya y’ubudepite igihe kinini kuburyo muri 2003, yangiwe kwiyamamaza kuri Liste ya RPF, anyura mu bagore ajya kwiyamamaza mu Mutara ari Rose Kabuye umujyanye ari nawe wamujyanye muri PSF, Immy Camarade yari amaze iminsi aca kuri TV5, yiyamamaza ashaka gukomera.
Ibintu byo gushaka imyanya kungufu nka Karemera wasabaga Senat ngo ihindure itegeko kugirango abavuye muri Senat bajye bahabwa indi myanya, abantu nka ba Kayinamura batigeze bajya mumuryango muri Uganda, uyu yiyitaga umugande, yaje kugirwa Ambasaderi muri Amerika n’Ubwongereza kubera ingufu za Mazimpaka Patrick na Karemera Joseph, aho abantu bitwazaga ingufu za systeme bagasenya, Kayinamura bamubujije kwiyamamaza iby’ ubudepite arasara aba mubi pe.
Rose Kabuye ejobundi yarafashwe mu Budage abantu bajya mumihanda barigaragambya bavuga ngo “ Rose wacu “ yabyumva akumva ko yasimbura na Kagame, cyane ko Kagame yigeze kwivugira ko yumva yazasimburwa n’umugore kubuyobozi bw’Igihugu.

Anne Gahongayire.

Abandi ni bamwe mubari bagize Selure ya 14 Specialise ya Nairobi, bamwe muribo bari inshuti ya Kayumba Nyamwasa nka Bayingana Victori wishe kwa Seburikoko yoherejwe na Kayumba nawe akaza kwicwa.
Ibi rero abantu batabitangiriye kare, izo groupe zabo zakura kandi noneho bifite inkomoko nabo bakorana bo muri RNC, ni umukino bafite mushya wa “ VAMO NJYEMO” .

PAUL KAGAME NTASIMBURWA


Perezida Paul Kagame akaba na Chairman wa RPF- Inkotanyi.

Abazi amateka ya Kagame, bajya batubwira ko we nabagenzi be muri Uganda, bajya gutangira intambara ya Museveni atera Militoni Obote, Kagame yari muri 27, bagize icyo gitekerezo cyo kubohora Uganda, Kagame kandi yari imbere mu mubare wa bateye inkambi ya Gisilikare ya Kabamba Balacks iherereye Mubende, byari tariki ya 06 Gashyantare 1981, batwara imbunda zo kurwanisha. Iyi nkambi y’imyitozo ya Gisilikare yarimo Abacomando bakomeye benshi n’abasikikare benshi n’ibikoresho byinshi, iyo nkambi wagereranya n’inkambi ya Gisilikare ya Gabiro yo mu Rwanda.
Kagame yongeye gukora amateka agarura ingabo za RPF, zatsinzwe zasubiye muri Uganda, azisubiza kumurongo zirarwana kugeza zibohoye Igihugu. Uwo muyobozi wamugereranya nande ? Abo bose bavuga ibyo ntabwo ari abantu bakwigereranya nawe
TWIBAZE UMWANZI W’IGIHUGU NI NDE ? UMWANZI NI IKI ?
Abaromani bakoreshaga ururimi rw’Ikiratini batandukanya umwanzi w’Igihugu n’umwanzi wanjye ku giti cyanjye, uyu bakamwita “ INIMICUS” hakaba n’umwanzi w’Igihugu “ HOSTIS” uko bivugwa uwo mwanzi wanjye aroroheje, buri muntu wese aramugira, niyo mpamvu Yezu avuga muri Matayo 5 : 44 na Luka 6 : 27, avuga ngo ni mukunde abanzi banyu “ DILIGITE INIMICOS VESTROS “ ntabwo Yezu avuga ngo ni mukunde abanzi b’Igihugu “ DILIGITE HOSTES VETROS “. Ibi ni nabyo Abantu bibeshyeho igihe Perezida Kagame, yavugaga kurupfu rwa Col. Karegeya Patrick, ninde se wakunda umuntu uje kukurimbura ? Ibyo Perezida Kagame yavuze ni ukuri , nta muntu ukunda Igihugu wakwifuza ko giterwa.
Cyiza Davidson

Exit mobile version