Mwongeye kwirirwa kuri iyi tariki ya 17 Kamena umwaka w’2020. Leta ya Kigali ikomeje kwica ndetse no gufunga abantu turebera gusa. None Kagame arimo arashaka gufunga Madame Ingabire victoire Umuhoza na Me Bernard Ntaganda ababeshyera ngo barimo barakorana n’imitwe y’iterabwoba. Yageretseho no gusaka ingo zabo! Buriya se yarimo asaka iki? Intwaro? Ni gute ingo zirinzwe amasaha 24 kuri 24 hagira ikinjira cyangwa igisohoka batakibonye? Kereka niba atizeye abo yahaye ubwo burinzi.
Iyi gahunda yo gutabariza Madame Victoire Ingabire Umuhoza na Me Bernard Ntaganda n’abandi banyarwanda b’inzirakarengane turayikora mu byiciro 2.
Muri iki gice cya mbere twifuje kubagezaho icyo abanyarwanda benshi bifuza impinduka mu Rwanda bagobye gukora bunganira Madame Victoire Ingabire Umuhoza na Me Ntaganda Bernard mu rugamba barimo mu Rwanda rwo kurwanira impinduka nta maraso amenetse.
Mu gice cya kabiri tuzasobanurira birambuye abadasobanukiwe n’ikoranabuhanga uburyo bafungura account (sinzi ijambo twakoresha mu kinyarwanda) kuri Gmail, Facebook na Twitter ibi bikaba aribyo bizaba intwaro zikomeye abatinya gufata imbunda n’amasasu twifuza ko arizo mwatunga maze mugatera ingabo mu bitugu ziriya mpirimbanyi mu Rwanda zaturushije ubutwari bwo gutinyuka zikatubera aho benshi twagize ubwoba tugahitamo kwiyicarira twinywera imivinyo iyo za Paris, za Leffe iyo za Bruxelles, za Budweiser iyo za New York, za Molson Canadian iyo za Montreal n’ahandi hirya no hino kw’isi.
Nitudahaguruka nk’abanyarwanda bakunda igihugu cyacu ngo twamagane ku mugaragaro ubwicanyi ihohotera n’ifungwa rya hato na hato Kagame akomeje gukorera impirimbanyi z’amahoro na Demokarasi, Madame Victoire Ingabire cyangwa Me Ntaganda Bernard arabakorera nk’ibyo yakoreye Kizito Mihigo n’abandi bose bazize kutavuga rumwe na we.
Twamaganye Kagame n’agatsiko ke dutabariza Madame Victoire Ingabire na Me Ntaganda Bernard kuko Kagame azaruhuka aruko yishe umwe muribo cyangwa bombi tutaretse no kuvuga ko ashaka no kubafunga.
Kagame yarabanje ashimuta Abayisenga wari mw’ishyaka DARFA-UMURINZI akaba yaracumbitse kwa Madame Victoire Ingabire, none atangiye gushinja Madame Victoire Ingabire gukorana n’imitwe y’iterabwoba. Ng’uko uko Kagame atangira yitwaza kugirango akugereho. Mwibuke neza ko biri muri bimwe yabeshyeye Kizito Mihigo.
Yatwaye mudasobwa ya Madame Victoire Ingabire amukuraho n’ijambo ry’ibanga kugirango yinjiremo. Ubwo rero murumva namwe ikizakurikira. Kumushinja ibyaha atigeze akora barangiza bakamugerekaho urusyo.
Kagame azumva ryari ko Abanyarwanda bakeneye demokarasi, ubwisanzure no kuvuga uko babona umuntu? Ntabwo yigira ku bihugu bu’abaturanyi koko? Narebe u Burundi uburyo Perezida Nyakwigendera Pierre Nkurunziza yarekuye ubutegetsi akemera kubuhererkanya uretse ko nyine Sitani Kagame atamwemereye ko we ubwe akora icyo gikorwa.
Narebere kuri Uganda aho abatavuga rumwe na Perezida Museveni nka Besigye bidegembya mu gihugu. Yewe na Congo nayo yaradusize muri demokarasi mwibuke ko Kabira yahererekanye ubutegetsi akaba yarabuyeho neza.
Tanzaniya yo yaradutaye kure kuko bo bamaze igihe bahererekanya ubutegetsi kandi abaturage bayo baratuje bafite amahoro.
Banyarwanda banyarwandakazi mureke dukoreshe inzira zose zishoboka dutabarize Madame Victoire Ingabire. Haba hari ufite Twitter cyangwa urubuga rwa Facebook twese duhaguruke dukore. Ntabundi buryo twakoresha ngo dutabarize umuvandimwe wacu Madame Victoire Ingabire n’abandi bose bari mu maboko ya Kagame.
Twamagane imikorere mibi ya Kagame, twamagane iyicarubozo n’ifungwa akorera abatavuga rumwe nawe, twamagane igitugu cya perezida Kagame tubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zacu. Nta mpuhwe, nta mbabazi Kagame agira.
Ndabizi twese dufite ubwoba bwo kuvuga kubera tubona ibyo Kagame akorera abagize icyo bavuga banenga ubutegetsi bwe, Ariko hari ubundi buryo dushobora kubikora dukoresheje andi mazina twakwiyita cyangwa tugakoresha ibyo bita VPN (Virtual Private Network). Uburyo ukorera kuri mudasobwa ntibabashe kumenya aho uherereye n’uwo uriwe. Mureke dushirike ubwoba duhaguruke dufatane urunana dutabariza Madame Victoire Ingabire.
Ni iki twakora ngo dutabarize Madame Victoire Ingabire na Me Ntanganda Bernard?
- Turagusaba kujya kuri www.gmail.com maze ugafungura email ukoresheje andi mazina uzajya ukoresha muri uru rugamba rwo ku mbuga nkoranyambaga
- Ukoresheje ya email, jya kuri www.twitter.com maze ufungure account
- Ukoresheje ya email nanone, jya kuri www.facebook.com naho wiyandikishe
Muze rero twitegure kuzagira icyo dukora umunsi Kagame n’agatsiko bazaba biyemeje kwica cyangwa gufunga Madame Victoire Ingabire na Me Ntaganda Bernard. Iki n’igice cya mbere ubwo mu gice cya kabiri tuzagerageza gusobanurira birambuye abantu batazashobora gufungura accounts twavuze haruguru kuri 1), 2) na 3).
Yanditswe na Keza Joyce