Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Tumenye amateka atagoretse ya Chorale de Kigali n'umuhanzi Matayo Ngirumpatse

Kw’itariki ya 21 y’Ukuboza 2015, Cyprien Niyomwungeri yanditse ku gitaramo cyakozwe na Chorale de Kigali. (Nirambe kuko ari nziza kandi iteye ubwuzu). Kanda hano isome iyo nkuru yasohotse mu kinyamakuru cya FPR kitwa Igihe.

Uwanditse iyo nkuru nziza yavanzemo n’ibyo gutekinika ndetse no kugoreka amateka!

Cyprien Niyomwungeri aragira ati: “Chorale de Kigali yatangiye mu mwaka wa 1966 itangizwa n’abagabo bari abahanga muri muzika, ari na bo bashyize indirimbo nyarwanda bwa mbere mu manota. Abo ni Iyamuremye Solve na Muswayire Paulin wari Umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.”

Mu byukuri twagirango tubwire abasomye iyi nkuru yo kuri Igihe.com amavu n’amavuko ya Chorale de Kigali n’abantu bagize uruhare mu kuyishinga: 

Abantu babaga i Kigali, babanye mu mashuri, nko mw’iseminari i Kabgayi batangiye kuririmbira hamwe. Barimo nka ba Callixte Kalisa, Claver Karangwa, Claver Mushayidi, Matayo Ngirumpatse, n’abandi benshi. Bari bafite ababakuriye nka Saulve Iyamuremye wakoraga icyo gihe muri Radiyo Rwanda, Léon Mbarushimana wabacurangiraga, na Vénuste Rwabagabo ariwe se w’umurimbyikazi w’icyamamare Cécile Kayirebwa.

Batangiye barilimba mu misa ku cyumweru muri Sainte Famille, bageze aho basanga bagomba no guteza imbere umuziki wa kinyarwanda banifuzaga ko abahanzi b’akataraboneka b’abanyarwanda batakwibagirana. Twavuga nka Padiri Eustache Byusa na Padiri Alfred Sebakiga. Bari abahanzi b’imena koko.

Abo baririmbyi batangiye kumva ko bagize imbaraga muri 1964.

Icyo gihe Paulin Muswahili ntiyabaga mu Rwanda, yigaga mu Busuwisi, i Fribourg. Ni naho yamenyaniye na Matayo Ngirumpatse muri 1965, ahagiye muri stage mu Rukiko rw’Ikirenga rw’u Busuwisi, i Lausanne.

Aho aviriye mu Busuwisi, Paulin Muswahili yigishije muri Kaminuza i Butare. Naho yongeye guhura  na Matayo Ngirumpatse, wayoboga Parike y’i Butare kuva muri 1968 kugera 1970.  Muri iki gihe Paulin Muswahili na Matayo Ngirumpatse barilimbanaga i Butare muli Chorale yaho. Aba bagabo bombi bateje imbere umuzika w’indirimbo za  Misa  harimwo izamenyekanye cyane nka “Tubabarire Nyagasani” ya Paulin Muswahili na “Roho yanjye irasingiza Nyagasani ya Matayo Ngirumpatse” .

Cyprien Niyomwungeri  akomeza agira ati:

Iyo Korali yabonye ubuzima gatozi mu mwaka wa 1986,

Uwahesheje Chorale de Kigali ubuzima gatozi ni Matayo Ngirumpatse, mbere yuko yimurirwa muri Parike y’i Butare muri 1968. Sinzi niba rero byarabaye gucurika 1986 imibare 68 igahinduka 86 ahari.

Agiye no guhagararira u Rwanda mu mahanga, Matayo Ngirumpatse yakomeje gukorana na Chorale de Kigali. Nubwo harimo n’abandi banditsi b’indirimbo zihanitse, izatumye Chorale de Kigali imenyekana, nize, kandi nyinshi yazihimbiraga mu mahanga nka “Umushumba Ushagawe”. 

Yakomeje kujya ashakira Chorale de Kigali imfashanyo, akayifasha nko kugura imyenda yo kwambara (uniforme), akanafasha abaririmbyi bagiraga ibibazo, ari mu kazi, ari mu mibereho yindi. Biteye agahinda ndetse no kwibaza byinshi kubona Cyprien Niyomwungeri avuga amateka ya Chorale de Kigali ariko akirengagiza kwibanda no kutubwira Matayo Ngirumpatse ariwe witanze kugirango iyi Chorale ivuke kandi ishinge imizi.

Mbese inkuru y’uriya mugabo ni bya bindi mu Kinyarwanda Ngo “Utazi ubuto bwa Nyina agira ngo: inka za se zapfuye ubusa”

Cyprien Niyomwungeri  arongera akagira ati:

Ari na bo bashyize indirimbo nyarwanda bwa mbere mu manota.

Naho se ba padiri Eustache Byusa, Alfred Sebakiga bo bazize iki? Nuko bapfuye mbere gusa? Aho wari wumva “Tuguhimpundu” ya Byusa, icyo mu gifaransa bita Chef d’oeuvre” naho Sebakiga we, nta wamuvuga ngo arangize!

Yenda wavuga uti Rujindiri, Sebatunzi, ese Munzenze nta manota bandikaga byari impano gusa, naho rero gutekinika, kugoreka no gupfobya amateka  ntabwo ari byo!

Amateka y’igihugu azajye yandikwa n’ababizi naho ubundi umuntu avuze ati dore ibyo nzi ntiwamuveba kuko intambara yakoze byinshi byatumye ibyiza by’u Rwanda bya kera bitakazwa mu bubi bwayo. Ariko no mu bindi bihugu abashakashatsi bakomeza gushaka amateka nyayo y’ibihugu byabo ndetse mu binyejana byinshi. Tuzabigane tugire nkabo.

Matayo Ngirumpatse, mu ruhare yagize muri Chorale de Kigali  ntawe ushobora kurumwambura. Ndetse injyana ye irazwi kandi n’abo yigishije cyangwa bakunda muzika ye, n’abamwiganye ntuyibaburana kuko irihariye kandi abo bita expert mu muzika bazakubwira bati aho uririmbye ni style “Ngirumpatse” kera ni ko bizavugwa, simpanuye!

Yari azwi, ari n’umuyobozi mukuru mu gihugu. Icyizere abantu bari bamufitiye, imico ya Matayo Ngirumpatse, imibanire ye n’abantu, ubuhanga mu kuririmba, byamufashije kugeza Chorale de Kigali ku buzima gatozi icyo gihe!

Mu magambo make, Saulve na Muswahili bari abahanzi batagereranywa. Bakagira imico myiza usangana mbarwa. Bombi bari incuti magara za Matayo Ngirumpatse kandi banakundanirana mu muziki. Yewe mu gitabo cy’indirimbo ze amaze gushyira hanze, yaboneyeho kubunamira, yibutsa ko abo bakuru be bamufashije  mu byerekeye ubuhanga bwa muzika.

Bo bemeraga ko adahari, Chorale de Kigali itari kuba uko bayibonaga nyine.

Ni umwe mu bantu bake Muswahili yemereraga kwigisha no kuririmbisha indirimbo ze, kubera ubushobozi bwe.

Saulve yakundaga Matayo Ngirumpatse nk’umwana we. Nawe yemeraga ko Matayo Ngirumpatse ari we nkingi ya Chorale de Kigali.

Bishobora kumvikana ko muri iki gihe, bamwe badagadwa iyo bageze kw’izina rya Matayo Ngirumpatse kubera imitekerereze ikunda kuboneka henshi abantu bavanga inzangano na politiki n’ubushishozi buke, tutongeyeho no kutamenya amateka yacu tuyabwiwe n’ababihagazeho kandi batanabogama. Ariko Matayo Ngirumpatse aracyari ho kandi guhanagura iby’ubuhanzi bwe bizarushya. Ndemeza ko Saulve na Muswahili bari abahanga b’ingirakamaro, kandi ko bahibereye bataba mu bahanagura izina rya Matayo Ngirumpatse mu bantu b’imena batumye Chorale de Kigali ibona ubuzima gatozi, igakomera, kandi ikamenyekana mu Rwanda. Twibwire kandi ko aho baganje mu buzima bw’Uwiteka, bagomba kuba bararilimbye Mushumba ushagawe bati “ Mana babarira  abatazi icyo bakora”.

Twongere twiyibutse imwe mu ndirimbo umuhanzi Matayo Ngirumpatse yaririmbiye u Rwanda ubwo batahaga inzu Banki nkuru y’igihugu ikoreramo ubu:

Umukunzi wa Matayo Ngirumpatse

Exit mobile version