By Louis Rugambage
1 UKWAKIRA 1990. Félicitations ku Banyarwanda mwari impunzi hanze y’igihugu, uyu ni umunsi w’amateka meza kuri mwe kuko wabaye imbarutso yo kuva mu buhunzi mwari mumazemo imyaka isaga 30, igihugu cyarabafungiye imiryango n’amahanga yarabatereranye.
Ku bari mu gihugu ariko, uyu ni umunsi mubi bidasubirwaho (maudit), ni wo munsi amakuba yacu yatangiye na n’ubu agikomeza kuri benshi muri twe, ndavuga abagihumeka kuko abenshi cyane ayo mahirwe ntayo bagize.
Ni byo ko hari ibibazo kandi bikomeye by’akarengane n’ivangura aho akazu k’abantu bake kari karagundiriye igihugu n’ibyacyo, ariko mbarahiye nkomeje ko n’abatari muri ako kazu cyane cyane Abatutsi n’Abanyenduga twari dufite ubuzima bwa kimuntu (une vie décente).
Kugeza kuri ino tariki ruvumwa, uretse ibyo abato twumvaga mu mateka ya 59 kugeza 73, nari ntarumva umuntu wishwe, wakubiswe, wasenyewe, wambuwe ibye cg waburiwe irengero azize ubwoko cg akarere ke. Hari abasohokaga mu gihugu bajya gushaka amashuri cg andi mahirwe hanze, ariko nta mpunzi itari iya politiki (Kanyarengwe, Biseruka & co) nigeze numva muri iyo myaka. Uko byaje kugenda nyuma y’iya mbere Ukwakira kugeza none ibara umupfu.
Banyarwanda tujye tworoherana, kuba ibyishimo bya bamwe byarahuriranye n’amakuba y’abandi ni amateka, ntacyo twabihinduraho. Icya ngombwa ni ukureka buri wese akabana n’amarangamutima ye uko abyumva, ubabaye ntabangamire uwishima, uyu na we ntashake ko mugenzi we afungirana sentimenti mu kabati ngo abone kunezerwa.
Twese twonse rimwe, ni cyo gikuru !!!