Nimuhorane Imana !
Dore ko umwaka ushize wa 2018 hari habaye icyiswe « Tour du Rwanda » aho ba Meya begujwe umusubizo.
Uyu munsi Musanze, Rubavu, Burera, Karongi, Gisagara, Muhanga, Rutsiro, ba Meya cywangwa ababungirije beguye cyangwa begujwe kubera ikibazo cy’imibereho y’abaturage.
FPR-Inkotanyi itegeka u Rwanda yonyine nta opposition kuva inkotanyi zifata u Rwanda muli 1994 ; imigambi ya FPR niyo yonyine ishyirwa mu bikorwa nta yandi mahitamo.
Uyu mwaka wa 2019, mu gihugu hari ibibazo bikomeye by‘amavunja, ibiribwa bicye kandi bihenze cyane, kugwingira no guta ishuli kw’abana kubera ubukene, abaturage bambaye « ibyahi» nk‘uko Guverineri Gatabazi w’Amajyaruguru abyita.
None rero ubu mu by’ukuli FPR-Inkotanyi yashoboye iki, usibye gushyira abaturage ku nkeke no kwisumbukuruza ?
Ubyitegereje urasanga ba Meya beguzwa barengana : sibo bambuye abaturage ubutaka bwabo, sibo babategeka guhinga ibitabafitiye akamaro, sibo babimura nta ngurane, sibo bongereye imisoro etc.
Kubarahiza rero mu mihigo ihanitse cyane, idahuye n’ubushobozi bw’abatuye akarere kabo, kubarundaho imigambi-rwigerezaho batanasobanuriwe neza, ibyo byose bituma vuba cyane Meya asanga inshingano arwana nazo atari ize, ko imihigo bamuhaye imurenze, cyane cyane ko Leta usibye kumwotsa igitutu nta bufasha buhagije imuha.
Abanyarwanda barifuza u Rwanda rw’abanyarwanda, barambiwe ubwirasi n’amageza ya Sengapolo.
Dr Biruka, 08/09/2019