Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: senateri Jim Inhofe yaguye mu mutego wa politiki y’iteknika rya FPR

Mu Rwanda haravugwa kuri Discours y’umusenateur JIM Inhofe muli congrѐs y’amerika inama yateranye ku wa 23/01/2018, aherutse gufata igihe cy’iminota 40 yose asobanura ibigwi bya Prezida Pahulo Kagame nkaho bari bamushyizemo urushiko dore ko bitanabura mu rugo rwa Leta y’agatsiko.

Banyarwanda, niba atari ukwirengagiza aho Sénateur JIM Inhofe wa Oklahama ntiyaba yarihishe inyuma y’amahano yagwiriye u Rwanda kuva 1994, mu gihe ahisha amaso amabi yose na nubu agikorwa na Leta y’agatsiko ka FPR ? Ngicyo kimwe mu byiyumviro bya opinion publique hano mu Rwanda.

Barongera bati igihe ni iki ko abihishe inyuma y’akaga kagushije ishyano ku Rwanda bagenda bivamo buhoro buhoro kandi ko wa mugani inkono ihira ikibatsi.

Sénateur JIM Inhofe avuga ko Prezida Kagame afatwa nk’umuntu udasanzwe wahagaritse Jenoside yari yananiye ibihugu bikomeye byongeye akaba atarashatse no kwihorera ku batutsi basaga ibihumbi 800 byari bimaze kwicwa n’intagondwa z’abahutu b’interahamwe ko ahubwo akurikije amahitamo ye yasakaje ubumwe n’ubwiyunge atitaye ku bwoko ubu n’ubu, yakomeje abwira abari muli congrѐs ko iterambere u Rwanda rugezeho ari nk’igitangaza nyuma ya Jenoside uhereye ku bikorwa-remezo, ikoranabuhanga, guca amasachets ya plastique, abaturage bakora cyane, ubukungu buzamuka ,umutekano n’ibindi…. Ati niyo mpamvu mufataho nk’inshuti y’Amerika.

Uyu musenateri ufitanye ubucuti bw’ubwiru na Prezida Kagame yageze aho akabiriza indoto ze dore ko akunze kuza mu Rwanda cyane ati hari aho nageze mu Rwanda nkeka ko ndi muli Leta z’unze ubumwe z’Amerika henshi hataboneka muli Afrika ! muriyumira !

Banyarwanda, Sénateur JIM Inhofe arirengagiza ibihumbi n’ibihumbagiza by’abantu baguye i Byumba, Nyacyonga, Gakurazo, Kibeho , mapping report/ONU, reports HRW, Amnesty international abajugunywe muli Rweru bo ntawamenye irengero ryabo none ati Prezida Kagame ntiyigeze yihorera! Iyavuga ati niko kazi yakoze gusa kugeza na nubu !

Sénateur Inhofe ntiyubahiriza amatwara ya demokrasi kuko yemera démocratie Kagamiѐnne widodeyeho itegeko-nshinga kugira ngo akomeze ahonyore abanyarwanda.

Banyarwanda, nkurikije ubusesenguzi buriho uyu musenateri asa nuca amarenga ko yaba yifuza Prezida Pahulo Kagame gukomeza kubabera icyambu mu karere k’ibiyaga bigari na Afrika muli rusange dore ko ari nawe ugiye kuyobora AU/2018. Aliko uyu nibitamuhitana mission azayigeraho yiyushye akuya yibwira ngo ashyigikiwe n’intare.

Byanditswe ku 27/01/2018, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

Exit mobile version