Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Sankara yari yaburanye yemera ibyaha ndetse anasaba imbazi ariko nibyabujije ubutareba bwa Kagame kumusabira gufungwa imyaka 25

YouTube video player

Ubushinjacyaha mu rugereko rwihariye ruburanisha imanza zambukiranya imipaka n’iterabwoba rumaze gusaba urukiko ko rwahanisha Callixte Nsabimana Sankara imyaka 25 y’igifungo. Mu muhango wo gusabira ibihano abaregwa, itsinda ry’abashinjacyaha ryavuze ko Callixte Nsabimana Sankara ahamwa n’ibyaha 16 yarezwe kandi ko na we yabyemereye mu rukiko.

Ku rutonde rw’ibirego hariho icy’ubwicanyi bukozwe nk’iterabwoba yari yasabiweho igifungo cya burundu. Hari kandi n’igisa n’igito mu byaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano cyo yasabirwaga guhanishwa imyaka 7 y’igifungo.

Kubera ko ibyaha byose byakozwe byari mu mugambi umwe, ubushinjacyaha buvuga ko Sankara yagombaga guhabwa igihano kiruta ibindi ari cyo gifungo cya burundu kubera ubwicanyi bwakozwe n’abarwanyi ba FLN.

Gusa ngo habayeho kugabanya ibihano kuko Sankara yaburanye yemera ibyaha ndetse akanasaba imbazi. Ikindi, uyu wari umuvugizi w’umutwe wa FLN ngo yatanze amakuru menshi yafashije urukiko mu gukurikirana iri tsinda ry’abaregwa.

Mu rukiko Nsabimana Sankara yari yaburanye yemera ibyaha ndetse anasaba imbazi. Yavugaga ko yemera uruhare nk’uwari umuvugizi w’umutwe wa FLN wigambye ibitero byakozwe mu majyepfo y’U Rwanda guhera mu mpwra z’umwaka wa 2018.

Gusa yavugaga ko ataryozwa ibyaha by’ubwicanyi ndetse n’ibindi bikorwa bibi byakozwe n’abarwanyi kuko atari we wateguraga ibitero. Aha ariko ntahuza n’ubushinjacyaha buvuga ko Sankara agomba kuryozwa ibyaha byakozwe n’abarwanyi nk’uwabikoze we ubwe.

Ngo yari mu buyobozi bw’umutwe wa FLN ndetse n’impuzamashyaka ya MRCD kandi ibitero bikaba byaragabwaga ku mabwiriza y’inama nyobozi y’iyi mpuzamashyaka. Ubushinjacyaha buvuga ko Sankara yemeye ibyaha ariko ku rundi ruhande agashaka guhunga uruhare nyarwo yagize.

Aha ni nk’aho asaba kudakurikiranwaho ibyo abarwanyi bakoze kuko atari umuyobozi w’abasirikare. Aha ubushinjacyaha ariko busanga agomba kwishyura ibyakozwe n’abasirikare kuko ari umwe mu bafataga ibyemezo.

Source: BBC Gahuza

Exit mobile version