Batatu bafungiwe uburiganya mu gutanga isoko rya Hoteli ya FERWAFA
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ifunze abantu batatu bakekwaho uruhare mu buriganya bwo gutanga isoko ryo kubaka hoteli y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ry’igihugu FERWAFA.
Umuvugizi wa Polisi, ACP Celestin Twahirwa yavuze ko uretse Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Olivier Mulindahabi, uwahawe isoko, Segatabazi Protais na Eng. Adolphe Muhirwa wari wahawe akazi ko kwiga ku nyigo yo gutanga iryo soko babo batawe muri yombi.
Ati” Barafunzwe ngo boroshye iperereza, dukeka ko batanze iryo soko bagendeye ku kimenyane bakirengagiza itegeko risanzwe rigenga itangwa ry’amasoko, banashobora kuba barahawe ruswa.”
- Igishushanyo mbonera cya Hoteli ya FERWAFA
ACP Twahirwa yongeyeho ko Segatabazi uyoboye ikigo EXPERTS Company Limited akurikiranweho guhabwa isoko hagendewe ku nyandiko mpimbano.
Ati” Amadosiye yabo namara kuzuzwa azashyikirizwa ubushinjacyaha.”
Iyo Hotel y’inyenyeri enye izaba ifite ibyumba 88, iteganyijwe kubakwa mu ngengo y’imari ya Miliyari enye. Hari amakuru avuga ko amwe muri ayo mafaranga FERWAFA yatewemo inkunga na FIFA yanyerejwe mu itangwa ry’iryo soko.
Bivugwa ko mu ntangiriro z’irushanwa rya CHAN, Olivier Mulindahabi n’umuyobozi wa FERWAFA Vincent de Gaulle Nzamwita bitabye polisi babazwa kuri iyo hoteli.
- Umunyamabanga wa FERWAFA, Mulindahabi Olivier uri mu maboko ya Polisi