Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Rurangwa Oswald uregwa jenoside yageze i Kigali yoherejwe na Amerika

Umunyarwanda Rurangwa Oswald ukurikiranyweho uruhare muri jenoside yagejejwe i Kigali yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe z’America.

Rurangwa wari umwarimu mu mashuri abanza yahamijwe n’inkiko gacaca uruhare mu bwicanyi bwibasiye abatutsi ahatandukanye mu mujyi wa Kigali.

Mu ndege yihariye, Rurangwa Oswald yagejejwe i Kigali kuri uyu mugoroba yambaye amapingu. Yari aherekejwe n’inzego z’Amerika zahise zimushyikiriza abapolisi b’u Rwanda.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha Faustin Nkusi yavuze ko, uyu mugabo agaruwe nyuma y’impapuro zo kumuta muri yombi yashyiriweho n’u Rwanda.

Yari aherekejwe n’inzego z’Amerika zahise zimushyikiriza abapolisi b’u Rwanda

Akurikiranyweho uruhare muri jenoside, aho avugwa mu bitero byahitanye abatutsi benshi hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

Ubushinjacyaha buvuga ko Rurangwa wari umwarimu mu mashuri abanza ngo yari n’umwe mu bayobozi b’interahamwe mu gace avukamo ka Gisozi.

Uru ruhare rwaje no kwemezwa n’urukiko Gacaca rwo mu gace ka Gisozi ndetse mu mwaka wa 2007 rumukatira gufungwa imyaka 30.

Urukiko rwemeje ko uyu Rurangwa yagize uruhare mu bwicanyi bwahitanye abatutsi benshi mu duce tw’umujyi wa Kigali nko kuri Paruwasi Gatolika y’umuryango Mutagatifu.

Rurangwa yahise ajyanwa muri gereza kurangiza igifungo cy’imyaka 30 yakatiwe na Gacaca

Rurangwa w’imyaka 59 abaye uwa 6 mu bakurikiranywe woherejwe na Leta Zunze Ubumwe z’America ku madosiye 23 yashyikirijwe iki gihugu asaba igarurwa ry’abakekwaho uruhare muri jenoside.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu Rurangwa ahita ajyanwa muri Gereza kurangiza igifungo yakatiwe cy’imyaka 30 n’urukiko Gacaca rwa Gisozi mu mujyi wa Kigali.

Gusa ngo ashobora no gusubirishamo urubanza mu gihe yaba abyifuje uko, kuko yaburanishijwe kandi agakatirwa adahari.

Source: BBC Gahuza

Exit mobile version