Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Rubyiruko ni mukanguke!

Ndakangurira urubyiruko rugisinziriye gukanguka rugahaguruka rugafatanya n’urundi rubyiruko hamwe n’abandi banyarwanda batandukanye bamaze kwerekana ko barambiwe ubutegetsi bw’ingoma ngome kandi mpotozi ya fpr kagame Paul.
Rubyiruko muze dufatanye twese hamwe twigobotore ubutegetsi bw’igitugu burenganya rubanda.

Rubyiruko rw’u Rwanda ni mushire ubwoba mwamagane akarengane , igitugu , ihutuzwa ry’ikiremwa muntu(ifungwa , irigiswa ,iyicarubozo n’ubwicanyi) bikorwa na fpr na kagame Paul.

Rubyiruko mwamagane ubusumbane mu bukungu bwatewe no kwikubira umutungo w’igihugu byakozwe kandi bikomeje gukorwa na kagame Paul n’abandi bantu bake bafatanije.

Rubyiruko muhaguruke twamagane umushahara muke wintica ntikize uhabwa mwarimu kandi ariwe zingiro ry’ubumenyi n’iterambere igihugu gitegereje kandi cyifuza kuzageraho.

Rubyiruko muzirikane ko ubushomeri bwugarije abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko, inzara ,ubukene n’iterambere ridafashe byose bikomoka kubutegetsi bubi bwa fpr na kagame Paul.

Rubyiruko musubize amaso inyuma munage akajisho kuburezi budafite ireme muhabwa cyangwa mwahawe muri za kaminuza n’amashuri makuru , ayisumbuye n’abanza, maze murigereranye n’iryo abana b’abategetsi bahabwa cyangwa bakura mu mashuri yo hanze muri America, mu bufaransa, mu bwongereza, mu buhinde , mu busuwisi, mu budage ,mu buburigi n’ahandi.

Ibi byose leta ya kagame Paul ibikora igamije kubapyinagaza kugirango ngo muzahore muri insina ngufi kandi mudashoboye gupigana Ku isoko ry’umurimo haba imbere mu gihugu no hanze yacyo. Kuburyo muzatinya no kugihunga kuko hanze ntacyo mwaba mubashyiriye kiryanye n’ubumenyi mwakuye mu ishuri bityo muce bugufi abana babo nabo babategeke nk’uko ababyeyi babo bategetse abanyu.

Ibi byose bigamije kandi kubacisha bugufi no kubatera kwisuzugura kuburyo namwe muzajya muhora mwumva ko mudashoboye imbere y’abo bana babo bize mu mashuri akomeye aho batanga ubumenyi , umuntu agasohoka ari intyoza kandi ashakishwa Ku isoko ry’umurimo.

Niyo mpamvu kugira ngo kagame Paul agere ku mugambi mu bisha wo kubapyinagaza no kubacisha bugufi ngo mutazagira icyo mugeraho cyangwa mugeza kubabyeyi n’abavandimwe banyu, ahoza muri minisiteri y’uburezi n’ ibigo biyishamikiyeho akavuyo n’akajagari bidashira yitwaje amavugurura no guhindura abakozi bayo.

Indi ntwaro kagame Paul na fpr bakoresha kugirango ngo urubyiruko rwa rubanda rutazamuka ngo rube rwatera imbere n’ikinyoma, aho ahora arubeshya ko ari Rwanda rw’ejo bityo ruhore rusinziriye rwumve ko ibibazo birwugarije bizakemuka ejo atari none , njye rero ndarwibutsa ko Atari Rwanda rw’ejo ahubwo ari Rwanda rw’ubu, u Rwanda rw’uyu munsi.

Ibi byose byugarije urubyiruko rw’u Rwanda ntawundi uzabirugobotoraho uretse rwo ubwarwo n’abandi banyarwanda bamaze guhaguruka no gukanguka bagaragaza ko barambiwe ubu butegetsi.

Yanditswe na Muhimuzi

Exit mobile version