Rwanda: RIB yafatiwe mu cyuho ko ariyo ijya ishimuta BARAFINDA! (First Lady)
veritas 14 Février 2020 2
Madame wa Barafinda Sekikubo Fred (First Lady)
Abanyarwanda bageze mu bihe bikomeye aho “umwana arira nyina ntiyumve”!Akarengane karakabije kandi nta muntu numwe ugaragaza aho gutabarwa kw’abanyarwanda kuzaturuka! Abakunda ubuhanuzi bakaba bakunda kuvuga ko abanyarwanda bageze mu bihe Magayane yavuze, aho yagize ati :”Hazabaho isubiranamo ry’abiyicaje ku ntebe. Hazabaho inzara, agahiri n’agahinda no kwiyahura. Hazabaho urwicyekwe yewe n’umwana azatinya se na nyina…”Ese hari umuntu ushobora guhinyuza akavuga ko atari byo bihe abanyarwanda barimo?
Nyuma y’aho BARAFINDA SEKIKUBO FRED afatiwe n’abicanyi bo muri RIB agashyirwa mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe biri i Ndera kugirango aterwe urushinge rwo kumugira igicucu bityo ntashobore kongera kuvuga akarengane gakorerwa abanyarwanda; umugore wa Barafinda bakunze kwita “FIRST LADY” (Umudame wa Perezida) yagiye ku musura maze agira icyo atangariza abanyamakuru. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Madame Barafinda akaba asaba ko umugabo we agomba kurenganurwa nk’uko umudame wasunitswe na Evode yarenganuwe! Madame Barafinda avuga ko umugabo we yagiye anyerezwa kenshi na RIB ariko ntibyemere none ubu ikaba yarafatiwe mu cyuho kuko yamutwaye ku manywa yihangu ikajya ku mufungira mu bitaro by’abasazi!
Madame Barafinda avugako umugabo we arimo guhimbirwa ibyaha; nk’uko yaganiriye n’umugabo we Barafinda, yamubwiye ko RIB imusaba kwemera ko ari umurwayi wo mu mutwe kugirango imureke ajye mu rugo iwe, ngo niba atabyemeye, RIB izamushyikiriza abacamanza imushinje icyaha cyo guhamagarira abaturage kurwanya ubutegetsi buriho! Barafinda yavuze ko adashobora kwemera kwitwa umusazi, ahubwo agasaba ko yashyikirizwa abacamanza akaburana ibyaha ashinjwa nk’abandi banyepolitiki bose bashinjwa ibyo byaha byo kurwanya leta ya Kagame! Barafinda kandi avuga ko adashaka kunganirwa n’umunyamategeko, ko aziburanira ku giti cye! Ese ko abantu bose bavuga akarengane k’abanyarwanda babita abanzi b’igihugu cyangwa abarwayi bo mu mutwe, aba bicanyi bo muri RIB barajyana umugore wa Barafinda mu bitaro by’i Ndera kuko atinyuka kuvugisha ukuri?